Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Apotre Bizimana Ibrahim ngo yaba yaragambaniye Umunyamakuru Eminente

Abagize umuryango w’umunyamakuru Mugabonake Jeanne de Chantal uzwi izina rya Maman Eminante bavuga ifungwa ryaba ryaragizwemo uruhare rukomeye na Apotre Bizimana Ibrahim ndetse na Mahirane Bernard. Ibi bakaba barabitangarije Ikinyamakuru Imirasire.com.

Ubwo Eminente yafatwaga bivugwa ko yari afunganywe na mugenzi we witwa Mahirane Bernard uri mu bashakaga ko abafasha kubona ibyangombwa byo gutangiza itorero, nawe bakaba bakurikiranyweho ibyaha bimwe. Ariko ubwo yaburanga hagaragaye Apotre Bizimana Ibrahim nawe wari muri dosiye imwe na Jeanne de Chantal.

JPEG - 159.1 kb
Apotre Bizimana Ibrahim ngo yaba yaragambaniye Eminante

Aba bombi bakekwaho ko hari amafaranga batse umuntu bamubwira ko bamwakira ibyangombwa mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).Ngo icyaje gutangaza umuryango wa Eminante n’incuti ze ngo nuko uyu Apotre Bizimana Ibrahim, yahise arekurwa akitahira kimwe na Mahirane Bernard naho Eminente akomeza kuborera mu munyururu.

Baganira na Imirasire.com ku munsi w’ejo ku cyumweru, bavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bababa barakoranye icyaha bagafatirwa hamwe batangira gukurikiranwa n’inkiko bakabura hagasigara umwe gusa.

Bati ibi biragaragaza ko harimo akagambane ko kandi dosiye bavugwamo baba barayitekinitse bafite ikindi bagamije.

Nyuma yo kumva aya makuru ikinyamakuru imirasire.com cyashatse kuvugana na Mahirane Bernard ndetse na Apotre Ibrahim Bizimana ntibyakunda kuko telefoni zabo zitariho.

Eminente,ubwo yafatwaga , Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yatangaje ko akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

JPEG - 123.7 kb
Maman Eminente ngo yaba yaragambaniwe

Amaze gushyikirizwa pariki, ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwatangaje ko burimo gukora iperereza ku byaha akurikiranyweho aribyo icyaha cya Ruswa n’ icyaha cy’ ubwambuzi bushukana .

Bakavuga bati:”Niba abafatanyacyaha ba Eminante batashye, we asigarariramo iki?Buriya si akagambane yakorewe na bariya bavugabutumwa.!”Ese ubutabera bwa murekuye akaburana ari hanze nka bagenzi be, ko n’icyaha aregwa kitakiri ruswa ahubwo bavuze ko ari Escoloquerie.

Bakaba basaba inzego zifite ubutabera mu nshingano zabwo , ko bwarekura Eminante akaburana ari hanze cyane ko azwi nk’inyangamugayo kuko na kiriya cyaha akurikiranweho kitatuma ahunga ubutabera mu gihe hari abafite ibyaha biremereye ariko bakaba baragaragarije ubutabera ko barwaye nka Eminante , bitaba ubutabera bataha mu ngo zabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edmond rukundo - 11/04/2017 saa 12:03

Ibrahim bizimana ni apotre cyangwa ni Imam?
Kanda hano umusubize

MUTABAZI - 1/06/2017 saa 04:46

NI UMUHEMU W'UMU ESCROC!!!
Kanda hano umusubize

Edmond rukundo - 11/04/2017 saa 12:03

Ibrahim bizimana ni apotre cyangwa ni Imam?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X