Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tugiye kujya twigisha Mituelle de santé mu Nsengero “Bishop Tom Rwagasana”

Bishop. Tom Rwagasana umuvugizi w’ungirije w’itorero ry’ADEPER mu Rwanda avuga ko muri uyu mwaka 2017 hari gahunda yuko hagiye kujya higishwa mu nsengero ibijyanye no gutanga Ubwusungane mu kwivuza aribwo buzwi nka (Mituelle de Santé) ariko bamwe mu bayoboke ba ADEPR Ntibavuga rumwe nawe kuri izo nyigisho aho babifata nko guhindura imyizerere y’ADEPER.

Mu mpera z’iki cyumweru gishyize ubwo itorero ADEPER Mu Rwanda ryiteguraga gutaha inyubako zayo zirimo na Hotel DOVE, mu kiganiro cyatambutse kuri Radio na Televisio by’igihugu, Abayobozi bakuru ba ADEPER mu Rwanda bayobowe na Bishop Sibomana JEAN hamwe na Bishipo Tom Rwagasana, bumvikanye kuri ibyo bitangazamakuru basobanura aho itorero ry’ADEPER ryavuye ,aho rigeze ndetse naho rigana, Basobanura muri bimwe mu byo bamaze kugeraho bavuze ko bishimira kuba ADEPER ifite ibikorwa bitandukanye hano mu gihugu nkaho batanze urugero ryuko iri torero rifite ibikorwa remezo birimo amashuri y’incuke 155, abanza 146, ibigo by’amashuri yisumbuye 58, iby’ubumenyingiro 7, iby’amashuri ya Bibiliya 5 n’ishuri rya Tewolojia rimwe. Rimaze kwigisha gusoma no kwandika abagera ku 887,281 kuva 1999.

Itorero ryubatse ibigo nderabuzima birimo icya Mashesha mu karere ka Rusizi, ikigo cya Rwembe muri Burera, Rundoyi muri Rutsiro, n’ibitaro byo ku rwego rw’akarere bya Nyamata muri Bugesera

Mu ricyo kiganiro Bishop Tom Rwagasana yavuzeko mu rwego rwo kurushaho gufatanya na Leta muri uyu mwaka 2017 hateganyijwe ko hagiye kujya higishwa abayoboke ba ADEPR inyigisho zikangurira abayoboke babo kwitabira Ubwisungane mu kwivuza, kuko ngo Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.

JPEG - 25.8 kb
Bishop Tom Rwagasana

Kuruyu wa 6 Gashyantare 2017 Ikinyamakuru imirasire.com cyaganiriye n’abamwe mu bayoboke ba ADEPR bakurikiye icyo kiganiro, kibabaza niba nta kibazo ku bijyanye no kwigishwa gutanga ubwisungane binyuze mu nyigisho aribyo bamwe bita Ikibwirizwa.

Bamwe mu bayoboke batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu bitangazamakuru, babwiye umunyamakuru w’imirasire ko kuri bo babona kiriya cyemezo cyaba ari uguhindura imyizerere y’itorero ry’ADEPR, Umwe yagize ati’’ mu byukuri nibyiza ko umukristo agomba kugira ubuzima buzira umuze, ariko nanone ntabwo bikwiye ko habaho inyigisho mu rusengero zivuga ibyo kwitabira ubwisungane kuko n’ubusanzwe abayobozi binzego zibanze bahora babidukangurira kandi kugeza ubu nta mu nyarwanda utazi agaciro ko gutunga ubwisungane.

Ibyo byakorwa mu gihe byagaragaye ko hari ubushakashatsi bwakozwe mu matorero yose bugasanga umubare mwinshi w’abatitabira ubwisungane baturuka mu itorero ry’ADEPR, aho wenda umuntu yapfa kubyemera ariko kuvuga ko hajyaho inyigisho zihariye ntabwo byaba aribyo, ibyo byagaragara nkaho abayoboke ba ADEPR ari ibigande batitabira gahunda za Leta.

Mu minsi ishyize humvikanye bamwe mu bayoboke ba ADEPR batunga agatoki abayobozi babo kuba baragiye bahindura imyizerere y’itorero bashingiye ku nyungu zabo bwite.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X