Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umugore w’umunyemari Kabuga Felicien yitabye Imana

Umugore w’umunyemari Kabuga Felicien uri mu bashakishwa kurusha abandi ku isi kubera uruhare ashinjwa rwi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, yapfuye aguye mu gihugu cy’u Bubiligi tariki 3 Gashyantare 2017 ku myaka 75.

Josephine MUKAZITONI wari warashakanye n’umunyemari Kabuga Felicien yapfuye, aguye mu mujyi wa Boussu wo mu Ntara ya Hainaut mu gihugu cy’u Bubiligi.

JPEG - 58.3 kb
Nyakwigendera Josephine MUKAZITONI

Josephine MUKAZITONI bikaba bivugwa ko yasize abana yabyaranye na Kabuga Felicien nabo babarizwa ku ugabane w’uburayi. Biteganyijwe ko imihago yo kumusezera izaba kuwa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2017, akazavugirwa amasengesho tariki 11 Gashyantare 2017, muri kiliziya ya Saint-Joseph i Waterloo.

Felicien wakunze cyane mu bitangazamakuru kubera uburyo yashakishwaga ngo aryozwe ibyaba bijyanye n’uruhare ashinjwa ko yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, uyu mugore we Mukazitoni Josephine ntiyakunze kuvugwa cyane.

Kabuga Felicien umaze imyaka myinshi nta we uzi aho ari, ari mu bantu bahigwa cyane ku isi

JPEG - 29.1 kb
Umuherwe Kabuga Felicien

Kabuga Felicien ufite imyaka 82 kugeza ubu, ari mu bantu bashakishwa cyane ndetse hanashyizweho akayabo ku muntu wabasha kumubona kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho gukangurira abahutu kwica abatutsi abinyujije kuri radiyo ye RTLM (Radio Télévision libre des mille collines).

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse zikaba zarashyirizeho miliyoni $ 5 ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma abasha gutabwa muri yombi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X