Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Nsize ikibazo cy’abazunguzayi kidacyemutse “Mukaruriza Monique”

Madamu Mukaruriza Monique wagizwe ambasaderi mu gihugu cya zambiya, yavuze ko avuye ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali adacyemuye ikibazo cy’abazunguzayi.

Mu mpera z’icyi cyumweru nibwo inama y’abaminisitiri yateranye, iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, muri iyo nama y’abaminisitiri Mukaruriza Monique, yahinduriwe inshingano aho yakuwe ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kugali akagirwa Ambasaderi mu gihugu cya Zambia.

Mu kiganiro kigufi Mukaruriza Monique yagiranye ni kinyamakuru imirasire kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017 yavuze ko hari imishinga myishi yari iteganyijwe mu mujyi wa Kigali harimo imishinga ijyanye n’inyubako zigezweho, Kubaka imihanda mishya ndetse no gusana imihanda yangiritse ndetse n’imishinga ijyanye n’ishoramari, ibi byose ngo hakaba hari bimwe byatangiye gushyirwa mu bikorwa
Aha yatanze urugero rw’umuhanda watangiye kubakwa ufite ibirometero 54 umuhanda uva Nyabugogo werekeza ahazwi nko ku muhima.

JPEG - 20.3 kb
Madamu Mukaruriza Monique wagizwe ambasaderi mu gihugu cya zambiya

Indi mihanda nayo ikaba iteganyijwe kubakwa mu bice bya za Kimironko, Kicukiro n’ahandi muri Kigali, muri iyo mihanda hakaba harimo n’imihanda izashyirwamo Kaburimbo ndetse n’indi izashyirwamo Amabuye.

Muri iki kiganiro Mukaruriza yavuze ko kuba ahinduriwe imirimo ntibivuze ko ibyateganyijwe kugerwaho bizahagarara yagize ati’’ mu byukuri n’ubusanzwe ntabwo nakoraga ngenyine twakoreraga hamwe , bityo rero nkaba nizerako imishinga yose nkuko yateganyijwe ntakabuza izashyirwa mu bikorwa na bagenzi bange basigaye, nkaba nifuza kuzabona ibyo nasize mu mihigo byose bizaba byaragezweho mu myaka iri mbere.”
Umunyamakuru amubagije niba hari icyo yumva yaba asize kidacyemutse ku buryo nuwazamusimbura yashyiramo imbaraga, Monique yavuzeko yifuza ko uwazamusimbura yazashyira imbaraga mu bazunguzayi aha yagize ati’’ mu byukuri ikibazo cy’abazunguzayi mu mujyi kirahari kandi kirasaba imbaraga nyinshi kugirango kibashe gucyemuka.

JPEG - 46.5 kb
Abazunguzayi

Mukaruliza Monique yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali tariki 29 Gashyantare 2016, yatowe ku majwi 182 mu gihe Mukeshimana Regine bari bahanganye yagize amajwi umunani gusa. Undi Mukandida Hategekimana Theobald uyobora Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) yahisemo gukuramo Kandidatire(candidature) ye amajwi ayaharira Mukaruliza.

Monique Mukaruliza wari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) mu gihe cy’imyaka itanu kugeza mu 2013, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Fidèle Ndayisaba wamaze guhabwa imirimo mishya yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge.

Guhera mu mwaka wa 2004 kugera mu 2006, Mukaruliza yabaye umuyobozi wungirije w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Sudani (AMIS/MUAS); guhera muri Nzeri 2006 kugeza muri Nyakanga 2007 yari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’ubu butumwa.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X