Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Guca Mukorogo n’ikibazo kitatworoheye” RSB

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo bakanahisha aho bayagura.

Ku masoko y’u Rwanda haracyaboneka amavuta ahindura uruhu inzobe, agurirwa mu mahanga ndetse n’akorerwa mu Rwanda mu ruvangitirane rw’imiti bakunze kwita ‘mukorogo’.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yasobanuye impamvu akigaragara ku masoko kandi ikigo ayoboye gifite inshingano zo kugenzura ibicuruzwa byinjira mu gihugu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

JPEG - 38.7 kb
Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond

Yagize ati “ N’ubwo dufite inshingano yo gukumira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, biragoye ko dukumira amavuta arimo hydroquinone kuko abaguzi bajya kuyashakisha mu buryo bwo kwihisha, kuko baba bazi neza abacuruzi bayo kandi akaba ari nabo babakingira ikibaba.”

Amavuta akoranye Hydroquinone ntiyemewe gukoreshwa bidasabwe na muganga
Uyu muyobozi asanga abanyarwanda baramutse batinyutse gutungira agatoki RSB aho ayo mavuta acururizwa, byakoroha kuyafata no kuyaca burundu.

Mukandayisenga Adeline ni umwe mu bakoresheje ayo mavuta ashaka guhindura uruhu rwe, atangaza ko yashutswe na bagenzi be akisiga amavuta yitwa ‘mukorogo’ arimo uruvangitirane rw’ayitwa ‘eclaircissant’ na ‘diprosone’. Aya mavuta yiganjemo icyitwa ‘hydroquinone’ ihindura uruhu rw’umuntu.

JPEG - 32.3 kb
Izi ni zmwe mu ngaruka za mukorogo

Ibi ngo yabikoze bamubeshya ko azarushaho gusa neza ariko ngo ibyo yakekaga ntago aribyo yabonye kuko ubu uruhu rwe rwahindutse nabi, mu maso ye harimo ibiheri byinshi.

Bamwe mu basobanukiwe ubuzima bw’uruhu zivuga ko amavuta yo kwitukuza yangiza uruhu bikaba bishobora no kurutera kanseri. RSB ivuga ko abayisiga benshi batamenya ingaruka zayo, babitewe ahanini no gushidukira kuba inzobe ku rugero rurenze. Ariko ntibibakundira iyo bashatse kwirabura ngo basubirane uruhu bari basanganywe ahubwo hari igihe bimuviramo n’indwara z’uruhu zitandukanye.

Umuryango w’Abibumye wita ku buzima,OMS,uherutse kugaragaza ko 80% by’abagore muri Nigeria bakoresha amavuta ahindura uruhu, akaba aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abagore benshi bakoresha amavuta ahindura uruhu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X