Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Menya zimwe mu mpamvu ziri gutuma ingo z’ubu zisenyuka ubashe no kuzirinda

Hari bimwe ibibazo bitandukanye mungo aho usanga abagore bahitamo guta abagabo babo kubera kutumvikana hagati yabo

Nkuko byagaragaye mu bushakashatsi bwagiye bukorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bwerekanye ko umubare w’abagore bata abagabo babo uri kugenda wiyongera kurushaho arko kandi bwerekana ko biterwa n’impamvu zitandukanye
Dore zimwe mu mpamvu zashyizwe ahagaragara.

Gucibwa inyuma

Abagore ntibishimira cyane ko abagabo babo babaca inyuma, ngo iyo umugabo yatangiye guca inyuma umugore we aba ari mu nzira zo kuba yamubura kuko bituma umugore atekereza bitandukanye akaba yahitamo kugenda agasiga umugabo bitewe n’imyitwarire mibi y’umugabo.

Kubura urukundo no kwitabwaho

Iyo ubana n’umugore ntumugaragarize urukundo ku buryo yiyumvamo ko akunzwe, cyangwa se ngo nanone yiyumvemo ko umwiteho bituma yumva abihiwe aho rwose bishobora gutuma yigendera akaguta biewe n’uko nta rukundo umugaragariza.

Kubeshywa kenshi

Umugore yanga kubeshywa rero iyo umugabo akunda kubeshya umugore we ndetse ugasanga yarabigize akamenyero ngo ibi biri mu bimurambira akagezaho yumva nta mpamvu n’imwe yatuma agumana n’umugabo w’umunyabinyoma utajya amwizera ngo amubwize ukuri agahitamo kuba yakwigendera, mugabo rero irinde kubeshya umugore wawe kenshi kuko bishobora gutuma mubana nabi cyangwa se akaba yaguta akigendera bitewe n’uko umubeshya kenshi.

Intonganya zidashira

Nubwo ngo nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ngo umugore ushyirwaho inkeke n’intonganya za buri munsi bimutera umutima mubi wo gutangira gutekereza guta umugabo akajya aho abona amahoro n’umutuzo. Mugabo rero irinde guhoza umugore wawe ku nkeke cyangwa ngo uhore umubwira amagambo amubabaza bitazamutera umutima mubi bikaba byamuviramo kukwanga.

Kuba mu buzima bugaragaza ko asa n’aho akiri ingaragu

Aha ngo iyo ushatse umugore hanyuma ugasa n’aho wirirwa mu byawe ntugire igihe umuha cyo kumva ko afite umugabo kandi umwitaho, ngo bimutera umutima wo kongera gutekereza abandi basore bafite urukundo kandi babitaho, rero ngo iyo umugabo arangaye byatuma ashiduka umugore we yagiye bitewe n’uko atahawe umwanya n’umugabo we ngo akundwe anateteshwe ngo yiyumve nk’umugore ufite umugabo. ngirango aha murumva ko umugore akwiye guteteshwa nkuko bikwiye kugirango arusheho kwishimira umugabo.

Kubura ibyo yari yiteze kandi akomoka mu muryango ukize

Hano iyo umugabo yari yarijeje umugore we ibitangaza nyuma bamara kubana umugore ntabone ibyo yasezeranijwe n’umugabo bituma yicuza impamvu y’urushako rwe bigatuma anibuka ko iwabo ntacyo yari abuze kuko bari abakire akaba yatangira kwibaza uko abana muzabyara bazabaho abona nawe ubwawe utiyizeye akaba yahitamo kuguta akagenda bitewe nawe, rero basore mwirinde gusezeranya ibintu abakobwa muziko mutazashobora hato urushako rutazakubera rubi ari wowe ubigizemo uruhare.

Gutura ukubiri n’umugabo we

Hari abagabo bakora kure y’ingo zabo kandi ntibanakunde gutekereza kubagore babo cyane ngo bagire igihe cyo kuza kureba abagore babo kenshi bishobora gutuma umgore yibagirwa umugabo we bitewe nuko atamwitayeho, rero ashobora kubona undi umwitaho kurusha uko umugabo we amwitaho akaba yamwibagirwa bikamuviramo kuba yamuca inyuma cyangwa akigendera agasanga babandi bandi bamwitaho.

Kutiyumvanamo no kudahuza n’umuryango w’umugabo we

Hano biba bisaba ubwumvikane no guca bugufi kuko iyo umugore ageze mu rugo akahasanga abavandimwe b’umugabo ntibahuze muri byose, bashobora kumuhoza ku nkeke, kumugenzura mu rugo rwe n’ibindi birimo kumutoteza. Ibi ngo bishobora gutuma umugore ata umugabo we akigendera bitewe n’umuryango w’umugabo.

Kubura ibyishimo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ngo ni ipfundo ry’urukundo ndetse no kubaka urugo rwiza, rero ngo iyo iki gikorwa kitakozwe neza ku buryo impande zombi zishima, usanga mu rugo byazambye. Ariko cyane cyane ngo iki kibazo gikora cyane ku bagore kuko iyo batanezezwa n’uko abagabo babakorera iki gikorwa bahitamo kwigendera kuko baba bumva bataryohewe n’ubuzima barimo.

Alphonsine MUKESHIMANA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

denny - 13/03/2017 saa 10:57

nifuza umupfubuzi 0722841192
Kanda hano umusubize

chris - 15/03/2017 saa 22:01

Ndahari wampamagara tukavugana nage shaka uwo pfubura.0725630882
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 23:55

Sha abagore ntiwabashobora kenshi usanga ntarukundo bagira ese waruziko burya umugore wese yasambana biterwa numusabye uwariwe maze kurongora abagore benshi kdi bambwira ko bakunda abagabo babo byo gupfa munyumvire namwe!
Kanda hano umusubize

muhire - 11/03/2017 saa 08:58

Mwatubwiye impamvu abagore bata abagabo mwibagirwa impamvu abagabo nabo bata abagore.
Kanda hano umusubize

diossimba - 8/03/2017 saa 13:28

Ibinukuripe!ntacyomwanditse kitarukuri.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X