Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rulindo: Inkwano zaho zishingira ku byiciro” Vice Mayor Gasanganwa Marie Claire”

Mu karere ka Rulindo inkwano zaho ku bakobwa zishingira ku byiciro nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rulinndo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasangwana Marie Claire.

Ikibazo cy’inkwano gikomeje kutavugwaho rumwe hirya no hino mu gihugu, aho kuri ubu byarenze kuba umuco, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imirasire.com umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Claire yavuze ko iki kibazo kitari umwihariko mu karere ka Rulindo gusa kuko ngo kiri mu gihugu hose.

Ariko akaba yakomoje by’umwihariko mu karere ka Rulindo aho mu mirenge yasuye bamubwiye uburyo bakosha abana babo babakobwa ko bashingira ku byiciro ndetse n’inyungu bateze ku mukobwa wabo.

Aha yagize ati” hari hamwe mu mirenge y’Akarere ka Rulindo yamaze kwishyiriraho ibyiciro mu gutanga inkwano imwe muri iyo mirenge harimo nk’umurenge wa Ntarabana, umurenge wa Tumba aho abaturajye bambwiye ko inkwano zaho zitangwa bashingiye ku byiciro.

Ikiciro cyambere ku gizwe n’abahinzi aho umukobwa w’umuhinzi akobwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw)
Ikiciro cya kabiri kigizwe n’umukobwa warangije ikiciro cyambere cya kaminuza akobwa amafaranga ibihumbi Magana abiri ( 200.000 Frw) naho umu kobwa urangije ikiciro cya kabiri akobwa amafaranga ibihumbi Magana atatu ( 300.000 Frw) byagera ku mukobwa bivugwa ko ari umunyamujyi usanga ibiciro byahindutse kuko ngo ashobora gukobwa amafaranga angana n’ibihumbi Magana atanu (500 000Frw).”

Ikindi ngo nuko ibintu byo mu bukwe by’iki gihe byose bisigaye bikorwa ari uko habaye ikiguzi, yatanze urugero rw’umutahira w’inka aho yavuze ko ubusanzwe byakorwaga ku buntu nta kiguzi, ndetse n’umusangiza w’amagambo MC, nawe bikaba uko, ariko iby’iki gihe byose nukwishyura, bityo nabyo bikaba bitiza umurindi kuri bamwe mu babyeyi n’ubusanzwe bafite imyumvire itari myiza.

JPEG - 15.7 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rulinndo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasangwa Maria Claire.

Claire avuga ko iki kibazo giterwa n’imyumvire kubera ko hari n’ahandi Ibyo batabikozwa nkaho yatanze urugero rwo mu murenge wa Shyorongi ko inkwano zaho zishyingira ku bwumvikane hagati y’Imiryango ku mpande zombi.

Yanatanze urugero rwaho hari aho mu murenge umwe baherutse gusezeranya abantu 100, ariko muri abo abasaga 80 ngo ntibigeze batanga inkwano kuko habayeho ubwumvikane ko inkwano bazaba bazitanga nyuma, gusa abandi 20 bakaba baratanze inkwano.

Amakuru imirasire yabwiwe na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyorongi nuko ngo hari bamwe mu babyeyi basigaye bajya gukosha bakibanda kunyungu bazakura ku mukobwa, umwe yagize ati” hano twebwe inkwano zitangwa habayeho ubwumvikane ku babyeyi impande zombi usibye ko hari n’abakosha bashingiye ku nyungu bazakura ku mukobwa.

Ubusanzwe inkwano mu muco nyarwanda ifatwa nk’ikimenyetso cy’urwibutso, igihango cyangwa umubano n’icyizere imiryango yose yabaga igiranye.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X