Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Ambulance yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Muri iki gitondo imodoka y’ikigo nderabuzima cya Gitega giherereye mu murenge wa Kibangu ifite ibyapa biyiranga GR 769 C itwara abarwayi yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze ku bitaro bya Kabgayi ubwo yari igejeje umubyeyi ku bitaro.

Amakuru atangwa n’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Muhanga Sosthene Umutoniwase Kamana yemeje aya makuru akongeraho ko ntawe yahitanye.

JPEG - 52.6 kb
Ngiyi ambulance yahiye. Aha hari mbere y’uko ishya

Yagize ati"iyi modoka itwara abarwayi yazanye umubyeyi kuri ibi bitaro ifatwa n’inkongi mu gice cyo muri moteri, umushoferi n’umuforomo wayo bavamo imodoka itangiye gushya ndetse bahise bayizimya itarangirika ngo inahitane ubuzima bwabo yari igejeje ku bitaro".

JPEG - 68.1 kb
Igice cya moteli cy’iyi modoka nicyo kibasiwe n’inkongi y’umuri. Aha bari bamaze kuyizimya

Ababonye iyi nkongi iba bavuzeko babonye umwotsi mwinshi ucumba ariko nabo batazi icyayiteye gusa bakaba batanze ubutabazi bwibanze.

Nyuma yiyi mpanuka hakaba hakomeje iperereza ngo barebe icyaba cyateye iyi nkongi y’uyu muriro natwe turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X