Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare: Abarimu ba baringa akabo kashobotse

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin, iravuga ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abarimu ba baringa bahembwa batari mu kazi bo mu karere ka Nyagatare.

Komisiyo y’abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015 -2016 muri Raporo yayo yamurikiwe abadepite mu Mpera z’ukwezi kwa Muatarama 2017, yagarageje ko mu Akarere ka Nyagatare gafite abarimu ba baringa bangana 1590 ariko abagenerwa imishahara bakaba 1719 bivuze ko hari 129 Leta y’u Rwanda igenera imishahara batagikora.

Mu gihe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yitabaga Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, mu mpera z’iki cyumweru kugirango asobanure amakosa yagaragajwe na Raporo y’abakozi ba Leta ivuga ko Minecofin yagaragaweho imicungire mibi y’abakozi, yavuze ko bagiye guhagurukira icyo kibazo kugira ngo harebwe abakigizemo uruhare bose.

Naho Depite Mukarugema Alphonsine uyobora iyi Komisiyo yavuze ko ikibazo bahuye na cyo ari ukumenya uburyo urutonde rw’abarimu rwatandukanye n’uruhemberwaho kugeza ubwo bahemba abarimu ba baringa batakiri mu kazi .

Yagize ati “ Ngira ngo abo twavuganye cyane ikibazo cyagaragaye muri Nyagatare abarimu benshi ba baringa kandi bahembwa, ikibazo cyabaye ni ukuvuga ngo muri REB baratubwiraga bati ‘twebwe dutanga urutonde rw’abarimu mu mwaka w’ingengo y’imari tukanatanga urwo kubahemberaho.”

Yakomeje agira ati “ Ni ukuvuga ko izo ntonde zombi zakabaye zimeze kimwe gusa ikibazo kikaba iyo bo basubiye inyuma usanga hari abarimu bari ku rutonde rw’abashyizwe mu myanya ariko ku rutonde bahemberwaho hari abo bahemba batakiri mu kazi, tukibabajije kugira ngo mumenye ko gihari; bipfira hehe?”

JPEG - 23.1 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete,

Minisitiri Gatete yavuze ko bagiye kugihagurukira bakareba niba ahubwo kitari no mu tundi turere, hakanakurikiranwa ababigiramo uruhare.

Yakomeje agira ati” Urumva dufite amafaranga make agenewe gukora ibikorwa bitandukanye, iyo bigeze ku ifaranga rimwe ryatakaye ku buryo budahwitse aho turihuta cyane, aho ngaho rero mu gihe twabimenye ubu ngubu,ntidutegereza raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta. Tukiva aha ngaha turagikurikirana.”

Ubwo Minisitiri Gatete yunganiraga Depite yavuze ko Ushaka ahubwo wakuba n’uturere 30 kuko ubwo si aho biri gusa.”

Yakomeje avuga ko iyi ngeso yari yaracitse,ariko hakaba hari abantu bari bamaze kugira ubuhanga bwo guhisha, ndatekereza ko ibi ngibi tuza kubimenya vuba rwose, ntabwo bitinda kumenyekana.”

Iki cyemezo cya Minecofin gishobora guhura n’icya Minisitiri w’Ubutabera watangaje ko abagize uruhare bose mu kunyereza umutungo wa Leta, bagiye kubikurikiranwaho ubwabo aho kwitwikira umutaka w’ibigo bakoragamo.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta isesengura ku gihombo Leta yatewe n’abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi mu mwaka 2012-2015, yagaragaje ko miliyoni zirenga 500 z’amafaranga y’u Rwanda (524, 270,595 frw) n’amadorali asaga ibihumbi cumi na birindwi ($17,400) ari yo yatanzwe nyuma y’uko Leta itsinzwe imanza zingana na 75% z’izo yarezwemo.

Muri iyo Raporo ni na ho byamenyekaniye ko hari abarimu ba baringa 129 bo mu Karere ka Nyagatare bahembwakandi baravuye mu kazi.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X