Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Okoko Wahoze atoza Mukura VS Yerekeje Muri Gicumbi Fc Ese ibyo yasabwe azabikora ?

Nyuma yuko Gicumbi iri ku mwanya wa 15 muri Shampiyona y’u Rwanda kuri ubu yabonye umutoza mushya witezweho gushaka ibisubizo byari byarabaye ingume muri iyi kipe birimo no gutinda kudatirimuka ku myanya igezeho.

Umutoza Okoko Godeffroie wahoze atoza ikipe ya Mukura VS yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gicumbi FC aho agiye kuyitoza ndetse akayirwanira ishyaka rituma itamanuka mu kiciro cya Kabiri.

JPEG - 68.7 kb
Okoko ubu wamaze kujya gutoza Gicumbi FC

Okoko yagiye afasha amakipe atandukanye yatoje kwitwara neza nubwo mu ikipe ya Mukura yatangiye gushinjwa amarozi, gusa ari mu batoza b’inararibonye.

Umuvugizi wa Gicumbi FC yavuze ko Okoko azabafasha byinshi ndetse niyitwara neza nkuko babyumbikanye ashobora no kuyitoza umwaka utaha, ku bijyanye n’amarozi yavuze ko babanje kubiganiraho ababwira ko ari ibihuha bivugwa mu bakinnyi, ndetse bemeranya kuzakorana neza.

Uyu mutoza akaba agiye gutoza Gicumbi mu gihe kuri ubu Mukura iri ku mwanya wa 15 wa shampiyona n’amanota 8.

Okoko asize Mukura iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15 muri shampiyona mu gihe yatoje imikino yose ibanza iyo kipe avuyemo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X