Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi:”Nta muyobozi ukwiye kwemera amarozi “ Mayor Harerimana Federic

Nyuma y’amakuru yavugaga ko mu murenge wa Gikundamvura mu kagari ka Mpinga haba hari umusore w’umunyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 18 warozwe ku bera amashyari, ibi bikaza kwemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura Tuyishime Jean de Dieu, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yahakanye ayo makuru avugako atari amarozi ahubwo ari amakimbirane bari bafitanye anavuga ko nta muyobozi wagakwiye kwemeza amarozi kuko byatera umwiryane mu baturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Hareririmana Federic arasaba abayobozi kutemerera imbere y’abaturage ko habaho amarozi kuko bishobora gutera amakimbirane mu baturage, ibi umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabitangarije ikinyamakuru imirasire.com kuri uyu wa 7 Gashyantare 2017 ubwo havugwaga umusore w’umunyeshuri bikekwa ko yaba yararozwe nyuma kubera ishyari ryuko uwo wamuroze nta mwana numwe afite wiga mu mashuri, ndetse bikanavugwa ko uwamuroze nyuma yo gutoroka yaje gutabwa mu riyombi ku bufatanye n’inzego z’umutekano.

JPEG - 98.3 kb
umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Federic

Ayamakuru yari yanemejwe kandi n’umuyobozi w’umurenge wa Gikundamvura Tuyishime Jean de Dieu aho Yagize ati "Ni umuntu wari waroze umuntu arasara, uwo yaroze amwirukaho, tukajya tugerageza kumukomeza tukamujyana no kwa muganga ariko bigafata ubusa.

Uwamuroze aza gutoroka naho uwarozwe akagenda asenyagura ibintu.
Yakomeje agira ati” Dufatanyije n’ingabo,twaje kugira amahirwe uwari wamuroze yemera kumuvura, aramurogora bambwira ko yakize. Ni ibintu yari yatabye mu rugo rwabo arabitaburura ahita akira."

Ushingiye ku ri irijambo rya Gitifu birumvikana ko nawe yemeza koko ari amarozi koko, ahaniho umuyobozi w’akarere ka Rusizi ashingira avuga ko nta muyobozi ukwiye kwemera amarozi.

Yagize ati’’ ntabwo aribyo ko umuyobozi yemera ko hari amarozi kuko byateza umwiryane mu baturage.’’

Yakomeje avugako niba umuntu agize ikibazo cy’uburwayi byakabaye byiza bamutwaye kwa muganga akajya kuvurwa aho guhita bemeza ko ari amarozi.

Ikindi nuko mu buzima habaho kuvuka no gupfa niba umuntu yitabye Imana ntibyagafashwe ko yazize amarozi, bazajye bamutwara kwa mu ganga bamusuzume muganga ababwire icyo yazize.

Bamwe mu baturage bavuga ko umusore warozwe yiga mu mashuri yisumbuye, bikavugwa ko uwamuroze yaba yari afitiye ishyari umuryango w’uwo musore, kuko mu bana be nta n’umwe wiga.

Nikenshi usanga abaturaje bagirana amakimbirane ashingiye ku cyo bita amarozi, ariko inzego za leta zikaba zitajya zikozwa ibyo kwe meza amarozi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X