Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abatarize ubwarimu bagiye kubikirwa imbehe

Bamwe mu barimu bo mu mashuri yisumbuye batize ubwarimu bagiye kubikirwa imbehe nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, yavuzeko abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize ubwarimu cyangwa ngo bahugurwe mu masomo yo kwigisha ko bagiye kujya babakuramo gahoro gahoro

Ibi kaba yabivugiye mu Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, kugira ngo asubize bimwe mu bibazo byibajijwe n’Abasenateri bo muri Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage uburenganzirabwa muntu n’ibibazo by’abaturage, bikubiye muri raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta y’Umwaka wa 2015-16 no gusuzuma gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-17.

Naho Senateri Musabyeyezu Narcisse akaba bajije Minisitiri Judith uburyo Minisiteri ayoboye ikorana na Minisiteri y’Uburezi kuko bakomeza kwigisha abanyeshuri amasomo y’uburezi nyamara barangiza bakicara.

Yagize Ati “ Iyo bavuze ngo abarimu ni benshi hakaremwa TTC zindi harya ubwo tuba dushaka gukora iki ? Muri Mineduc bashinze Rukara na Kavumu bavuga ngo abarimu ntibarahaza, uziko n’ubu mu mashuri makuru harimo abarimu badafite ubemenyi buhagije, ndagira ngo numve uko mukorana na Mineduc ku bijyanye n’ubumenyi bukenewe .”

Yongeye kuvugako niba abarimu hari ikindi kintu kindi bakora usibye kujya gushaka akazi hirya no hino ko kwigisha. Kugira ngo rero ubigishe nibarangiza bajye hariya bajye kuba abashomeri b’abarimu ni ikibazo.”

Minisitiri Judith yavuze ko ikibazo ari icy’abarimu buzuye mu mashuri hirya no hino usanga bigisha nyamara batarize ibijyanye no kwigisha, avuga ko kigiye gukurikiranwa ariko ngo bizakorwa buhoro buhoro.”

JPEG - 24.3 kb
Uwizeyimana Judith Min w’abakozi ba Leta n’umurimo

Ati “Buriya isoko ry’umurimo ku bantu bacu barangiza uburezi, si uko abarangiza ari benshi cyane ahubwo dufite n’ikibazo gikomeye cy’uko amashuri menshi yacu yigishamo n’abantu batize ubwarimu, abantu benshi bize ibindi bitandukanye nibo bibereye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12,nibo bibereye mu mashuri makuru bigisha kandi batarize ubwarimu, icyo ni cyo kibazo gihari turanakizi kugikemura ntabwo ari uyu munsi.”

Avuga ko Mineduc yabashyiriyeho ikintu kimeze nka porogramu yo kubigisha ubwarimu banakora, bakazagenda “bakuramo abataremeye kwiga ariko bigakorwa gahoro gahoro.”

Hirya no hino mu gihugu hagaragara ababura akazi mu byo bize, bagira amahirwe yo kubona aho kwigisha bakajyayo. Ibyo bikaba bimwe mu bitwara akazi abize ubwarimu
Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X