Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ya Hotel Dove ha kurikiyeho izindi nyubako Uganda” Pasiteri Karangwa John”

Nyuma y’inyubako z’itorero ry’ADEPR ziherutse gutahwa zirimo na Hotel Dove iherereye ku Gisozi, umushumba w’itorero ishami ry’a Uganda Pasiteri Karangwa John, avuga ko nyuma y’inyubako izwi nka Gisozi hakurikiyeho izindi nubako ariko zo zikazaba ziherereye mu gihugu cya Uganda kuko n’ubundi iryo shamirya ADEPR ariho riri

Ubwo hatahwagwa inyubako zitorero rya ADEPR ziherereye ku Gisozi, mu ribyo birori byo gutaha izo nyubako byari byitabiriwe n’abayoboke b’iryo torero guturuka mu bihugu bitandukanye by’umwihariko aho ADEPR iherutse gufungura amashami yayo
muri ibyo bihugu twavuga nk’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Ububirigi, Suwede n’ahandi, Murwego rwo kwishimira ibimaze ku gerwaho n’itorero rya ADEPR harimo no kuba bishimira ko ADEPR imaze ku gaba amashami hirya nohino ku isi, mu rwego rwo kurushaho gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo.

Muri bamwe mu bayoboke ba ADEPR baganiriye n’umunyamakuru w’imirasire.com bari bitabiriye ibyo birori guturuka mu gihugu cya Uganda, Bavuze ko bishimira bimwe mu bikorwa by’itorero ryabo harimwo niyo nyubako ya Gisozi.

Ariko nabo bakaba bifuza ku gera ikirenge nabo biyubakira inyubako zabafasha mu gucyemura bimwe mu bibazo bagihura nabyo birimo kuba iyo bafite inama bibasaba gukodesha aho bakorera, bityo bakumva mu gihe bazaba biyubakiye nabo inyubako yabo byabafasha ku buryo ayo mafaranga batangaga yakoreshwa mu gikorwa cyo gufasha abababaye.

Tumaze kumva ibyifuzo byabo baturage twashatse kumenya icyo umushumba w’itorero ryaADEPR ishami rya Uganda Pasiteri Karangwa John abivugaho, maze avuga ko nabo biri muri gahunda zuko nyuma y’iyi nyubako ya Gisozi natwe turifuza kugira inyubako zacu zihariye.


Yagize ati” Mu byukuri natwe turifuza kugira igikorwa twakora by’umwihariko inyubako, aha akaba yanatanze urugero rwuko bamaze kubaka inyubako z’amashuri hirya no hino muri cyo gihugu.

Umunyamakuru amubagije impamvu ibyo bikorwa babikorera ku butaka bwa Uganda, Pasiteri John yavuze ko impamvu ibikorwa byabo bikorerwa muri Uganda nuko nubundi ariho Itorero ribarizwa, bityo ko ibikorwa byose bizakorerwa Uganda.

Itorero rya ADEPR ryashimiwe na Minisitiri wintebe kubaritanga umusanzu waryo mu kubaka igihugu, aho rifite ibigo by’amashuri hirya nohino mu gihugu ndetse n’ibigo nderabuzima bitandukanye harimo n’ibitaro bikuru bya Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera.

Bagabo JOHN.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X