Monaco cosmetics

Burundi :Nkurunziza yishwe aciwe umutwe

Nyuma y’uko bamwe mu basirikare bakomeye bagenda bicwa mu Burundi abandi bakaburirwa irengero cyangwa bagafungwa, kuri ubu undi musirikare witwa François Nkurunziza yishwe akaswe ijosi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri taliki 07 Mutarama 2017, nibwo hamenyekanye amakuru ko uyu musirikare wari ufite ipeti rya Ajida(Adjudant) yishwe aciwe umutwe.

JPEG - 318.8 kb
Adjudant Nkurunziza François wishwe akaswe ijosi

Amakuru agera mu bitangazamakuru, avuga ko François yishwe n’inzego z’iperereza muri Bujumbura nyuma yo gukeka ko ashobora kuba ashyigikiye abatavuga rumwe na leta ya Perezida Nkurunziza.

Mbere yo kwicwa, François ngo yari yari yarabanje kuburirwa irengero, ariko nyuma amakuru aza kumenyekana ko afungiye muri gereza abakorwaho iperereza bajyanwamo ari naho ngo yakuwe ajyanwa kwicwa.

Nkurunziza François asanzwe yarabarizwaga mu gisirikare cyabanjirije icya perezida Nkurunziza “EXFAB ariko akaba yarakomeje no kuba mu ngabo za FDN n’ubundi z’Uburundi.

Impamvu bamwe mu basirikare bakomeje kwicwa muri iki gihugu kimwe na bamwe mu baturage bakunze gutotezwa n’imbonerakure, ahanini ngo inzego z’iperereza nizo zibigiramo uruhare zikeka ko bakorana n’izindi nzego zirwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X