Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Huye:Kuki abangavu bareka ishuri kubera guterwa inda ariko ntihagire ikirego kijyanwa kuri Polisi?

Nyuma y’uko bigaragajwe n’ubushakashatsi bw’Ihuriro ry’Imiryango iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu CLADHO, ko Huye iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda haribazwa impamvu kugeza ubu nta birego bigaragara kuri polisi z’abateye abo bakobwa inda.

Ubu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize wa 2016 bwari bwakozwe mu mirenge 52 yo mu turere 10 bugaragaza ko abana 818 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda ndetse bukagaragaza ko 99% by’ababikora batabihanirwa.

JPEG - 79.8 kb
Niwemugeni Christine umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri Huye abangavu bageze ku 116 bo mu mirenge 5 batwaye inda ariko hakanaba umwihariko ko muri aka karere nta muntu n’umwe waba anakurikiranweho gutera inda umwangavu.

Ku rundi ruhande ubuyobozi butangaza ko kugeza uyu munsi ntawigeze ageze ikibazo kuri polisi hanyuma ngo abure ubutabera.

Icyakora ngo byaba byaratinze ko habaho uburyo butuma ababikora bashyikirizwa ubutabera ariko noneho igisubizo kikaba kigiye kuboneka kuko ngo bashyizeho itsinda rigizwe na polisi n’ubushinjacyaha ndetse n’abandi bireba bose.

Murwanashyaka Evariste Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yagarutse kuri iki kibazo mu minsi ishize ubwo baganiraga n’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Rukira riherereye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemeza ko iki kibazo koko gihari ariko ngo bukaba bugiye kugihagurukira nkuko byashimangiwe na Niwemugeni Christine umuyobozi wungirijwe ushinzwe imibereho myiza.

Yagize ati “Ubushakashatsi bwatweretse ko abo bana bahari kandi ari ikibazo ariko kuko ubwo bushakashatsi bwari bwagiye mu mirenge mike twahisemo ko twabukora mu mirenge yose bikadufasha kumenya uburemere bw’ikibazo bikanadufasha gukurikirana imibereho y’abo bana.”

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X