Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi:Ubumenyi buke niyo ntandaro yo kudatanga amakuru, Mayor Udahemuka

Umuyobozi wa karere ka Kamonyi Udahemuka Aimable avugako ubumenyi buke no ku tamenya ariyo ntandaro yo kudatanga amakuru mugihe abanyamakuru babagannye, ibi yabivugiye mu mahugurwa yateguwe na RGB na RMC ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, agahabwa inzego zibanze mu karere ka Kamonyi.

Kuruyu wa 7 Gashyantare 2017 mu cyumba cy’ibiro by’akarere ka Kamonyi, habereye amahugurwa ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB gifatanije n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, nyuma y’amahugurwa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko gutanga amakuru bigiye kuba intego ndetse bigakuraho urwicyekwe mu bayobozi n’abanyamakuru.

Umuyobozi wa karere ka Kamonyi Udahemuka yagize ati’’ kuba hari bamwe mu bayobozi badatanga amakuru mu gihe bayasabwe kenshi ngo biterwa no kudasobanukirwa ndetse n’ubumenyi bucye .

JPEG - 27.7 kb
Umuyobozi wa karere ka Kamonyi Udahemuka

Yakomeje avuga ko ubundi mu nshingano z’umuyobozi harimo gutangaza ibyo dukora, umuyobozi agomba kubona umunyamakuru nkuje kumubaza ibyo akora atari ukumubona nk’uje ku mushinja.”

Naho Jean Paul Ibambe, umukozi w’urwego rw’abanyamaukuru bigenzura RMC mu kiganiro yatanze ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, yavuze ko imwe mu mpamvu yo kwigisha kuri iri tegoko ishingiye ku bukangurambaga bugamije gutuma abantu bamenya neza ibyo iri tegeko risobanuye.

JPEG - 52.2 kb
Jean Paul Ibambe, umukozi w’urwego rw’abanyamaukuru bigenzura RMC

Yagize ati:” Amakuru menshi burya aba afitwe n’inzego z’ubuyobozi, n’abayobozi, akenshi rero duhuza abanyamakuru n’abayobozi tukaganira kuri iri tegeko tukaribasobanurira, bakaryumva ndetse haba hari ahari ibibazo hakaganirwa ku buryo imikoranire yaba myiza kugira ngo ibyo bibazo bye kubaho, itegeko rikurikizwe uko ryanditse, uko biteganijwe.”

Aya mahugurwa yari agenewe ubuyobozi bw’inzego zibanze cyane ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bakozi mu nzego zitandukanye z’imiromo mu karere barimo n’umuyobozi w’akarere nk’umuvugizi wako n’abo bayoborana. Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X