Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Ndi mu nama” rumwe mu rwitwazo abayobozi bakoresha bakwepa itangazamakuru

Umunyamakuru kugirango ashobore kuzuza inkuru ye neza mu gihe amaze kuyitara hari igihe biba ngombwa ko ashaka umuyobozi iyo ari ngombwa kugirango agire icyo abivugaho cyane cyane iyo ari nk’ikibazo kiri aho abereye umuyobozi.

Mu bimaze kugaragara ariko abanyamakuru bakomeje kwinubira igisubizo bahabwa iyo bahamagaye abayobozi babashakaho amakuru cyangwa se baboherereza ubutumwa bugufi mu gihe babahamagaye ntibafate telefoni ngendanwa ahubwo bakababwira ngo “ndi mu nama mwongere mu kanya.”

Umwe mu banyamakuru baganiriye n’Imirasire.com yagize ati: “ ushobora gukenera umuyobozi ukajya kumureba ukamubura wenda ari mu kandi kazi, ugatwara nimero ye wagerageza kumuhamagara akakubwira ngo ari mu nama ugakomeza kugerageza wenda nyuma y’amasaha abiri cyangwa atatu akanga kukwitaba.

Undi nawe yagize ati: “ njye mbona ari ugukwepa inshingano zabo, none se iyo umuyobozi umuhamagaye ukamubwira icyo umushakira akakubwira ngo wongere mu kanya ndi mu nama ukongera aho ku kwitaba ahubwo akakwihorera urumva icyo gihe hari imikoranira myiza irimo? Batwicira akazi rwose ahubwo niba bumva ko gusubiza ibibazo babazwa kugirango bakemure ibibazo byabaturage bibagora bazashyireho abavugizi b’aho bayobora aribo tuzajya tubaza.

Iki kibazo abanyamakuru bavuga ko abayobozi bamwe na bamwe bamaze kukigira nk’umuco batunga agatoki cyane cyane abayobozi b’uturere bakunze kudatanga amakuru ku gihe ngo dore ko hari n’igihe akubwira ngo reka nze mbanze mbaze uko bimeze nkaho atazi ibibera mu karere ayoboye. mu turere twatunzwe agatoki hakaba harimo Akarere ka Kayonza n’utundi tutarondoye.

Aha amuntu wakwibaza niba abayobozi bahora mu nama kuburyo yabura n’iminota itanu yonyine ngo avugane n’itangazamakuru cyangwa gukwepa ibibazo biba byabananiye kubikemura.

None se niba umuyobozi baramushyizeho ngo akemure ibibazo by’abaturage akaba atabimukemurira yagerageza ni kwegera itangazamakuru ngi rimukorere ubuvugizi ryakwegera umuyobozi uri bubazwe ngo agire icyo abivugaho kugirango umuturage yumve uko ikibazo cye kigomaba gukemurwa akakwihorera amaherezo azaba ayahe mu mikoranire myiza hagati y’itangazamakuru n’abayobozi?

Kuri iki kibazo twashatse kumenya icyo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka abivugaho inshuro nyinshi twagerageje kumuhamagara ntiyabashije kutwitaba.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X