Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Makonikoshwa aravumira ku gahera abamwishe kandi ari muzima

Nyuma yuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 08 Mutarama 2017 hakwirakwiye ibihuha by’uko Makonikoshwa atakiri mu isi y’abazima, byatumye uyu muhanzi yinubira umuntu wese wicaye agahimba inkuru imubika ko yapfuye kandi ari muzima.

Ibi bihuha bikimara gukwirakwira abantu bakiri mu gihirahiro bataramenya ukuri niba koko yapfuye, ku murongo wa telephone imirasire.com yaganiriye na Makonikoshwa maze avuga ko ari mutaraga ndetse ko nta n’igicurane afite.

JPEG - 148.6 kb
Makonikoshwa yikomye abamubitse ko yapfuye kandi ari muzima

Yagize ati”Ndiho ndi muzima, nanjye natunguwe no kumva ayo makuru mu gitondo cya kare, yewe hari n’inshuti yange yampamagaye maze imbaza uko naramutse mu bwira ko meze neza.”

Yakomeje agira ati” Uwo mushuti wanjye yambajije niba koko nkiri muzima maze mubwira ko nta n’igicurane, ntungurwa n’uko ambwira ko yumvise amakuru ko napfuye.”

Uyu muhanzi atangaza ko amaze iminsi yibera mu rugo uretse igihe yagiye mu bice bitandukanye arimo akora amashusho y’indirimboye ye nshya yise “UhLaLa” yitegura gushyira hanze.


Ubwo yabazwaga intandaro y’ibi bihuha niba ntamvano byaba bifite aka wa mugani ngo nta nduru ivugira ubusa ku gasozi maze uyu mugabo avuga ko ntacyo azi kuko ngo yabanje gukeka ko ari umunsi wo kubeshya ariko yibuka ko ari atari taliki ya mbere Mata.

Kubika Makonikoshwa ari muzima bije bikurikira ibindi bihuha biherutse gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga byavugaga ko umuhanzi Danny Vumbi yapfuye, ariko nawe aza gutangaza ko atazi icyabiteye.

Dore uko ibyo bihuha byavugaga

Mu masaha asatira nka saa 23:52 cyo kuri uyu wa kabiri nibwo havuzwe inkuru y’inshamugogo ko umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo *Makonikoshwa* ko yitabye Imana akaba yaryamiye ukuboko kw’abagabo aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya CHK Reka twifatanye n’umuryango we dukomeze kuwihanganisha.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alisa - 10/06/2017 saa 19:51

Mbega Mukabikaako Umuntuyapfuye Kd Arimuzimape Ubwose Yararembye Cyane .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X