Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali:Aho igihugu kiva n’aho kijya harazwi Perezida Kagame’’

Kuri uyu wa 8 Gashyantare Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya batandukanye harimo na Seneteri Richard Sezibera wasimbuye nyakwigendera Seneteri Jaen de Dieu Mucyo, mwijambo rye Perezida Kagame yavuze ko aho igihugu kiva naho kijya harazwi.

Muri uwo mu hango wo kurahiza abayobozi washya wabimburiwe na Claire Akamanzi wongeye kugirwa umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ( RDB) Akurikirwa na Dr Richard Sezibera.

Mubandi barahiye harimo Umushinjacyaha mukuru wa Republika y’u Rwanda Jean Bosco Mutangana hamwe n’Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga Richard Muhumuza wasimbuwe n’uyu Mutangana barahiriye rimwe.

JPEG - 21 kb
Richard Muhumuza umucamanza mu rukiko rw’ikirenga

Muri abo bayobozi barahiye hanagaragayemo umugabo n’umugore barahiriye rimwe abo ni Richard Muhumuza hamwe n’umufasha we Dr. Usta Kayitesi, muri abo kandi harimo Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, Prof Shyaka Anastase
Mwijambo rye Perezida Kagame yavuze ko aho igihugu kiva n’aho kijya hazwi igisigaye ari ukuzuza inshingano kikihuta.

JPEG - 25 kb
Dr. Usta Kayitesi umuyobozi wungirije muri RGB

Perezida yavuze ko u Rwanda rufite urugendo rurerure mu nzego nyinshi ariko kugera ku ntego bishoboka iyo abantu bakoreye hamwe.

Perezida yasabye aba bayobozi gushakira igihugu ubushobozi haba mu burezi, mu buzima, mu buhinzi n’ibindi bikarushaho kwihuta. Yongeyeho ariko ko ishingiro rya byose ari umutekano. Ati “ku neza no ku ngufu tugomba kuwushakira Abanyarwanda kuko ubuze ibindi byose ntabwo byashoboka.”

Yasoje yizeje aba bayobozi bashya ubufatanye mu nshingano bahawe kuko ngo batazakora bonyine.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X