Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Umunyeshuri yishwe ahotowe n’abantu bataramenyekana

umukobwa witwa Uwase Claire wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Bicumbi riherere mu kagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwurire ho mu karere ka Rwamagana yishwe agoronzowe ijosi ahita apfa.

Nyakwigendera Claire ni mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017 mu masaha ya saa moya nibwo uyu mwana w’ umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 16 y’ amavuko yahuye n’ abagizi ba nabi bamwivuganye ubwo yaravuye kuvoma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba abamuhohotoye barabanje kumufata ku ngufu.
Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye yemeje ibyu rupfu rwa Uwase Claire avuga ko iperereza rigikomeje gusa ngo hari babiri bamaze gutabwa muri yombi bakaba batangiye guhatwa ibibazo na Polisi.

JPEG - 27.8 kb
Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Yagize ati “Byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, uyu mukobwa yari avuye kuvoma hanyuma ahura n’ abagizi ba nabi bamujyana mu ikawa niho bamwiciye Hari babiri mu bakekwa batawe muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kigabiro”

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko ejo bakoresheje inama n’ abaturage gusa ngo umubyeyi w’ uyu mwana ntabwo yari ayirimo kuko yari arimo ategura ibijyanye no gushyingura Nyakwigendera.

umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana. Yongeraho ko abaganga aribo bazemeza icyateye urupfu bakanemeza niba uyu mukobwa yarafashwe ku ngufu mbere y’ uko yicwa.

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko ibintu nk’ ibi bitaribisanzwe mu karere ayoboye agasaba ababyeyi kwirinda gutuma abana mu masaha ya n’ijoro kuko abo bagizi ba nabi bitwikira ijoro aho baba bizeye ko ntawuribubarabukwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X