Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Tiwa Savage ugiye gutaramira abanyarwanda ni muntu ki ?

Umuhanzikazi ikomeye muri afurika ndetse akaba amaze no kwambutsa umuziki we ku ruhando mpuzamahanga Tiwa Savage araba ari mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Women Achievements Gala”, kizabera muri Kigali Convention Centre kuwa 4 Werurwe 2017.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook David Pro uri gutegura iki gitaramo akaba ari nawe uzazana uyu muhanzi yagaragaje ko iki gitaramo kizaba ari icyo kwizihiza by’umwihariko umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, uba mu kwezi kwa Werurwe, aho Tiwa Savage azaririmba ariko akanatanga ibiganiro.
Ni muntu ki?
Amazina ye nyakuri yitwa tope savage belogum akaba azwi nka tiwa savage nk’izina ry’ubuhanzi yavutse tariki ya 5 gashyantare 1980 avukira muri santire(centre) ya IKeja mu mugi wa lagos mu gihugu cya Nigeria nubwo atakunze kubana n’ababyeyi be kuko bo bigiriye mu bwongereza we akomeza gukorera umuziki we kwivuko

Akaba ari umuririmbyi umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba akunze kuririmba mu njyana ya pop ndetse na R&B

Akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka romantic yafatanyije na korode bello
Without your heart
Kele kele my dearling
Eminado yafatanyije na donjazzy ndetse niyo yaririmbiye abakundana kuri valantine’s day yise LOVE IN YELLOW na beatch better do have money yafatanyije na Rihanna n’izindi nyinshi zitandukanye.

Tiwa savage yarangije ishuri rya muzika kuburyo buri professional ubwo yarafite imyaka 27,akaba yararisoreje muri berklee college music.
Yandikiye indirimbo abahanzi batandukanye harimo nk’indirimbo oh yeah ya jaicko ft snoop dogg
Ndetse na push push ya kat deluna ft akon.

Akaba yaramenyekaniye munzu ya donjazzy itunganya umuziki yitwa mavin record yanamuhesheje kwinjira munzu ya Jayz muri America itunganya umuziki izwi nka ROCK NATION aho yasanzemo abandi bahanzi bakomeye batandukanye nka Rihanna.

Ubuzima busanzwe bwa Tiwa savage 2013 yashakanye na tunji balogum uzwi nka TEE billz aho babyaranye umwana umwe bakaza no gutandukana 2016 umugabo amuziza ko umugore amuca inyuma akaryamana na donjazzy na 2face nabandi bagwije amafaranga, Tunji we akaba yari n’umujyanama wa Tiwa savage.

Tiwa savage yatwaye ibihembo bitandukanye harimo na mtv africa music award.
Uyu muhanzikazi akaba ari umwe mubamaze kwigwizaho agatubutse ugereranije n’abandi bategarugori.

mu gitaramo azakorera i Kigali hakaba hazagaragaramo n’abandi bahanzi b’igitsina gore barimo Aisha Ciney na Fenty Melisa. Hazanaririmbamo abandi bahanzi basanzwe bakorera muri Future Records barimo Patrick Nyamitali na Peace Jolis.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/09/2017 saa 17:47

Tumuhaye ikaze na ngendamukunda cyane bizaba bishyushye pe!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X