Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Akarere ka Ngoma kari kwisonga mu banyeshuri bafite ubumuga bata amashuri

Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda iratangaza ko Akarere ka Ngoma kaza kwisonga mu kugira umubare w’abanyeshuri bata amashuri kuko mu turere 3 twakorewemo ubushakashatsi Akarere ka Ngoma kaza ku isonga nabana 254 bakaba barataye amashuri, uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Ngoma Mutarambirwa Alex avuga ko iyo mibare imaze kugabanuka kuko hasigaye 140 gusa.

Mu kiganiro n’imirasire.com yagiranye na Mutarambirwa Alex uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Ngoma yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakozwe ahagana muri 2015, ariko kubufatanye n’Akarere ka Ngoma ndetse n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa, iyo mibare ikaba imaze kugabanuka kuko hasigaye 140 gusa.

Umunyamakuru w’imirasire amubagije impamvu yatumye abo banyeshuri bafite ubumuga bata amashuri, ALEX yavuze ko byatewe n’impamvu zitandukanye cyane cyane impamvu y’imyumvire y’ababyeyi aho biyumvishaga ko ufite ubumuga atakwiga.

Izindi mpamvu nazo harimo kuba hari bamwe mu bafite ubumuga by’umwihariko ubwingingo, nabo bafashijwe kubona amagare bityo nabo bakaba barasubijwe ku ishuri, ariko nanone ngo hari bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwihariye bitashoboka ko bajya kwiga.

Mu bushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, mu turere 3 aritwo Ngoma ,Gisagara na Rulindo, hagaragaye abana bafite ubumuga bamaze guta amashuri ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba hakiri umubare muke w’abarimu bigisha abafite ubumuga,kuba nta bwiherero bwagenewe abantu bafite ubumuga, arizo mpamvu z’ingenzi ziza ku isonga mu gutuma abana bava mu ishuri.

Mugihe Leta y’u Rwanda yifuza ko buri mu nyarwanda wese ajya mu ishuri kuko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’abanyarwanda. Nubwo bimeze gutya ariko byaje kugaragara ko hari bamwe mu banyarwanda bari bagihezwa cg ntibitabire kwiga.

Ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’igihugu y’abantu bafite ubumuga bugaragaza ko abafite ubumuga bagiye bata cyangwa bakava mu ishuri kubera impamvu zitandukanye nk’uko bitangazwa na Cyprien Ntegamaherezo wakoreye ubushakashatsi mu karere ka Gisagara.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara n’inzobere mu bijyanye n’imyigire y’abana bafite ubumuga uturuka mu gihugu cy’ubuyapani Takashi Shimizu, mu bushakashatsi yakoreye mu turere 3 tw’u Rwanda kubufatanye na NCPD, agaragaza ko abana bafite ubumuga bagiye bava cyangwa bagata ishuri ngo kuko hari amashuri amwe n’amwe yahezaga abo abana bafite ubumuga.

Ku bufatanye bwa NCPD n’umushinga JICA, ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 3 aho muri Gisagara hagarageye abana 203 bafite ubumuga bavuye mu ishuri, mu karere ka Ngoma hagaragara abana 254, naho mu karere ka Rurindo basanze hari abana 153.

Kubufatanye na Minisiteri y’uburezi Komisiyo y’igihugu irasaba abana bose bafite ubumuga kwiyandikisha kugirango bazafashwe ibishoboka byose ngo bitabire ishuri.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X