Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Bahawe amashanyarazi y’agakingirizo none bakomeje kwibasirwa n’abagizi ba nabi

Abaturage batuye akagari ka Bwiza Abaturage mu murenge wa Kigabiro baratangaza ko bibasiwe n’abagizi ba nabi bitwikiriye dore ko hashize imyaka itanu baramanikiwe amapoto ku mihanda y’amashanyarazi, mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana. Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’amatara yo ku muhanda Rutonde - Munyaga.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com bavuze ko kutagira aya matara bituma ubujura mu ngo bwiyongera ndetse bigateza n’umutekano mucye muri rusange.

Abaturage bavuga ko bibasiwe cyane n’iki kibazo ni abakoresha n’abaturiye umuhanda wa Rutonde - Munyaga bavuga ko kibabangamiye ndetse bakaba barabwiye Imirasire.com ko bimwe mu bibatera umutekano mucye no kwibwa ari ukuba kuri uyu muhanda no mu dusenteri tuwushamikiyeho nta mashanyarazi bafite.

Uwitwa Rose utuye muri aka Kagari ka Bwiza gaherereye muri uyu murenge wa Kigabiro yagize ati “Nk’ubu abajura baraturembeje yewe nta n’umwana w’ino ukigenda ku mugoroba kuko abagizi ba nabi bamuhitana kubera ko ku mihanda haba hatabona, ikindi kandi abambuzi bakomeza kwiyongera uko iminsi ishira.”

Iki kibazo kizwi kandi n’ubuyobozi bw’akagari ka Bwiza ndetse buvuga ko abashinzwe gukora aya mashanyarazi batangiye gukora inyigo mu minsi micye bazaba batangiye kuyashyiramo.

Aganira n’itangazamakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiza MUHIZI Etienne yagize ati “Ku kibazo cy’aya matara yashyizwe kuri uyu muhanda uva Rutonde ujya Munyaga, ni ikibazo kuko kuva bayashyiraho ntajya yaka ndetse nta n’insinga bigeze bashyiramo ariko natwe twakomeje kugenda dukora ubuvugizi tukigeza ku nzego zo hejuru ndetse hari na gahunda ya vuba kuko abashinzwe kuyakora bamaze gupima ndetse mu gihe cya vuba bazaba batangiye gushyiramo insinga”

Ikindi kandi uyu muyobozi w’Akagari ka Bwiza asaba ko abaturage bafite amazu yegereye umuhanda bakwiye kujya bibuka kurara bacanye amatara yo hanze mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kumenya icyo umuyobozi w’akarere ka Rwamagana bukivugaho, ku murongo wa Telefone igendanwa twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’aka karere, Mbonyumuvunyi Rajab ntiyabasha kwitaba telefoni kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X