Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Huye: Umukozi w’ingoro ndangamurage bamusanze yapfiriye hafi y’iki kigo

Ku ngoro ndangamurage y’u Rwanda ishami rya Huye iri mu kagari ka Butare mu murenge wa Ngoma Akarere ka Huye mu ishyamba riri hafi yaho bahasanze umurambo wa Jean Pierre Ntaganda wari umukozi ushinzwe inyigisho z’ubugeni mu ngoro ndangamurage y’u Rwanda ishami rya Huye, kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamwishe.

Amb Robert Masozera umuyobozi w’ibigo by’ingoro ndangamurage w’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko uyu mukozi wabo bamyenye ko yabuze kuwa kabiri nijoro babibwiwe n’umugore we wari wamutegereje ntatahe kandi yagiye kukazi uko bisanzwe.

JPEG - 52.6 kb
Amb Robert Masozera umuyobozi w’ibigo by’ingoro ndangamurage w’u Rwanda

Yagize ati: “ iyi nkuru yakababaro twayimenye kuwa kabiri nijoro tubibwiwe n’umugore we wari wamutegereje ngo atahe nkuko bisanzwe araheba.

Ariko kuri uyu wa gatatutu ntiyabi nabwo ntabwo yabonetse kukazi no mu rugo, maze hatangira ibikorwa byo kumushakisha maze ku bufatanye na Police, umurambo wa Ntaganda nimugoroba watoraguwe mu ishyamba riri hafi y’iki kigo i Butare.”

JPEG - 56.1 kb
Ingoro ndangamurage ishami rya Huye

Kugeza ubu ngo nta kimenyetso ngo ugaragaza ko yaba yarakubiswe kuko nta gikomere bamusanganye.

Ku murongo wa terefoni umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana Andre, yagiranye n’imirasire.com yavuze ko ntabyishi yatangaza ku rupfu rwa nya kwigendera kuko umurambo wajyanywe mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma ku girango hamenyekane icyamwishe

JPEG - 23.3 kb
umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana Andre

Ikindi nuko hakomeje iperereza kugirango hamenyekane ababa bihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Umurambo we wajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUB ngo barebe icyamuhitanye hakaba hategerejweibisubizo by’abaganga.

Uyu Nyakwigendera Jean Pierre Ntaganda asize umugore n’abana babiri.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X