Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gervais Ngombwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside azoherezwa mu Rwanda

Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa, Umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamije ko Gervais Ngombwa, yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Inyandiko z’ubucamanza zagaragaje ko Gervais Ngombwa yari umurwanashyaka wa MPD-Power, ishyaka ryagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga miliyoni.

Abatangabuhamya babwiye Urukiko ko biboneye Ngombwa n’amaso yabo yica abatutsi, akigabiza imitungo yabo ndetse akayobora ibitero byaguyemo abatutsi benshi bari bahungiye mu rusengero rw’aho yari atuye mu Bugesera.

Umucamanza yavuze ko Gervais Ngombwa yabeshye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bintu bitandukanye agamije kubona uko yinjira mu gihugu.

Ibyo birimo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside, kubeshya ku bijyanye n’ubuhunzi, kubeshya ku kuba yari afitanye isano na bamwe mu bahutu bari abayobozi, kubeshya ku kuba hari abavandimwe be baba bakiri mu Rwanda, kubeshya ku bana avuga ko ari abe, kuba yaravuze ko yashyingiranywe inshuro imwe n’umugore witwa Mukakabanda no kubeshya ku kuba afite abavandimwe mu gisirikare cy’u Rwanda.

By’umwihariko urukiko rwavuze ko yahishe amakuru agamije kujya kuba muri Amerika, by’umwihariko abeshya ku ruhare rwe muri Jenoside. Umucamanza yavuze ko Ngombwa yabeshye ku kuba yaritwikiye inzu ye iri mu gace ka Cedar Rapids.

Umucamanza yamusabiye igifungo kiri hagati y’imyaka 8 ndetse na 10 ndetse ko nakurwa muri gereza azoherezwa mu Rwanda akazakurikiranwa ku bindi byaha ku ruhare rwe muri Jenoside.

Umucamanza yamusabiye ko afungwa kubera uburyo yabeshye agamije kwinjira muri Amerika hanyuma mu gihe yazaba asohotse muri gereza akozoherezwa mu Rwanda agakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside
Ngombwa wahoze ari umucuruzi mu Bugesera, ni umwe mu bashinjwa uruhare rukomeye mu bitero byagiye bigabwa kuri Kiliziya ya Ntarama yaje guhindurwamo Urwibutso rwa Jenoside, nyuma yo kwicirwamo Abatutsi basaga 5000.

Nubwo yari ari mu mahanga bwose, Ngombwa yahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca za Maranyundo, Kayumba na Nyamata mu Karere ka Bugesera, zimukatira igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na burundu.

Amakuru ya Ngombwa ajya gucukumburwa muri Amerika, byabaye nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze gushyikiriza iki gihugu impapuro zimuta muri yombi, icyo gihe hari mu 2014.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X