Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Baratabaza kubera gutungwa n’amazi y’igishanga

Abaturage bo mu murenge wa Rugarika baratabariza Akarere ko kabafasha kakabashakira amazi meza kuko barambiwe no kunywa ndetse no gukoresha amazi y’igishanga, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko kizwi ndetse ko hari gushakishwa uburyo cyabonerwa igisubizo nubwo nta gihe kizwi icyo gisubizo kizabonekera.

Nyuma yuko hari bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’umurenge wa Rugarika, bagikoresha amazi mabi y’igishanga, barasaba ubuyobozi ko bwa bafasha bukabashakira uburyo babona amazi meza yo kunywa no gukoresha muri rusange kuko bafite impungenge z’ubuzima bwabo kuko bashobora kurwara indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi.

Kigese ni kamwe mu duce tugize umurenge wa Rugarika, ni akagari kandi gatuwe cyane dore ko hari ibice bitandukanye Akarere kageneye imiturire y’ikitegererezo, ni agace gafite ibigo by’amashuri ndetse n’ikigo nderabuzima, hari santere z’ubucuruzi ariko nta mazi meza aharangwa.

Abaturage batari bacye bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza, ko bavoma amazi mabi yo mu migende, mubishanga ndetse hari n’abavoma amazi ya Nyabarongo kandi yose bakayakoresha mu mirimo ya buri munsi harimo no kuyanywa.

Umwe mu bavoma ayo mazi yo mu gishanga ku muhanda uva Bishenyi wambuka werekeza Rugarika, avuga ko nta buzima bwiza bafite kuva nta mazi meza.
Agira ati:” aya mazi tuvoma hano niyo tunywa, niyo twoga, dutekesha ni nayo dukoresha imirimo yose idusaba amazi, rero turahangayitse kugeza igihe natwe tuzaba nk’abandi tugahabwa amazi meza.”

Kuri ki kibazo umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, avuga ko iki kibazo cy’uko abaturage ba Rugarika badafite amazi meza kizwi ndetse ko hari gushakishwa uburyo cyabonerwa igisubizo nubwo nta gihe kizwi atangaza.

JPEG - 28.6 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable

Agira ati:” Tugiye kubyihutisha, hari sosiyete twakoranaga yahagaritswe duhindura iyindi ari nacyo cyakemuye ikibazo cyo mu murenge wa Rukoma, ubwo mperuka muri Kigese icyo kibazo bakingejejeho ariko ntabwo umuntu yahita avuga ngo ejo ejobundi baraba bayabonye, ahubwo ni ukureba ukuntu iyi Sosiyete nshyashya turimo gukorana ijya ireba imiyoboro y’amazi yakurikirana, ariko iki gice cya Rugarika tugifite ku mutima mu gukemura ibibazo by’amazi. Nta gihe twahita dutangaza kuko tugomba no kubanza kubonana na komite ishinzwe amazi.”

Uyu murenge wa Rugarika, ibice byawo bitandukanye usanga abaturage bataka kutagira amazi meza, haba aha muri Kigese, haba ndetse n’abatuye Kiboga mu kagari ka Nyarubuye n’ahandi, bakomeje gutakambira ubuyobozi babusaba kubaha amazi meza bityo bagatandukana n’indwara baterwa no gukoresha amazi mabi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X