Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubwinshi bw’impunzi z’abarundi mu nkambi ya Mahama bwateje ikibazo

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama yamaze kurenza ubushobozi bwayo bwo kwakira izi mpunzi nkuko bitangangazwa na Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza (Midimar).

Iyi Minisiteri iratangaza ko iyi nkambi aho iherereye imaze kugeza ku mpunzi 53,000 bahunze bava mu Burundi kuva mu 2015, ubwo hatangiraga imvururu nyuma y’icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza, Seraphine Mukantabana, yatangarije itangazamakuru ko inkambi ya Mahama yamaze kuzura gusa avuga ko hagiye kurebwa ikindi cyakorwa.

JPEG - 74.7 kb
Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza, Seraphine Mukantabana

Yagize ati “Inkambi yamaze kurenza ubushobozi bwayo bwo gucumbikira impunzi, gusa ntitwabirukana cyangwa ngo tubabwire ngo basubireyo mugihe baba bahunga imvururu mu gihugu cyabo. Ikibazo ni uko biyongera bitugabanyiriza ubushobozi bwo kubabonera ibyangombwa by’ibanze.”

Minisitiri Mukantabana yavuze ko ubutaka bwubatseho iyi nkambi bwabaye buto ugereranyije n’umubare w’abamaze kuhagera, ariko avuga ko hari gutegurwa ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo hasobanurwe byinshi kuri iki kibazo, n’ikiri gukorwa mu kugikemura.

Nubwo ubushobozi bw’inkambi bwamaze kuba buto, hatangazwa ko kuva muri Mutarama 2017 impunzi z’Abarundi zigera ku 160 zihungira mu Rwanda buri cyumweru.

UNHCR isaba Guverinoma y’u Rwanda gushaka ahandi yashyira izo mpunzi zikomeje kuza ziyongera mu gihugu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyongere jean claude - 14/09/2017 saa 00:04

muzokwame mugira umutima w,urukundo mwarakoze kutwakir njew nkab ndabyishimiy cyan murakoz gira aho muba mwubahwe,,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X