Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi wa Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi biravugwa ko yaba yagambaniwe?

Dr Gahutu Pascal ku mugoroba w’ejo kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017 yatawe muri yombi na polisi ya Kamembe. Itabwa muri yombi rye ryateye benshi urujijo kugeza aho bamwe bakeka ko yaba yagambaniwe dore ko yari afitanye ibibazo na bamwe mubo bafatanyije gushinga iyi kaminuza.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Imirasire.com yashatse kuvugana n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba ntibyadukundira kuko atabashije kwitaba telefoni ubwo twamuhamagara kuri telefoni ye y’akazi.

JPEG - 76.3 kb
Dr Gahutu Pascal uyoboye Kaminuza ya Rusizi

Imirasire.com ivugana na bamwe mu bakozi ba kaminuza ya Rusizi (RIU Rusizi International University) batashatse kwivuga amazina ku mpamvu z’umutekano wabo bavuze ko Dr. Gahutu ashobora kuba akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’amavu n’amavuko ndetse n’imiyoborere ya Kaminuza ya RIU ayoboye kugeza ubu.

Iyi Kaminuza yakunze kuvugwamo ibibazo by’abanyamigabane bagiye batumvikana ku micungire yayo ibi byiyongereyeho n’ikibazo cyo kwigisha amashami idafitiye uburenganzira bwo kwigisha.

Aba bakozi ba RIU bakomeza bavuga ko Dr. Gahutu ashobora no kuzabazwa uburyo yabonyemo ibyangombwa bya Kaminuza. Bikaba bikekwa ko inyandiko zimwe zifashishijwe mu gusaba ibyangombwa ari impimbano.

Inama y’Igihugu y’Uburezi (High Education Council-HEC) niyo igenzura ubusabe bw’abifuza gushinga Kaminuza niba bwujuje ibisabwa binajyana n’amashami basabira gutangiza.

HEC ikora raporo y’abo yasanze bujuje ibisabwa n’amashami basaba ikayishyikiriza Minisiteri y’Uburezi nayo igatanga ibyangombwa binyuze mu Inama y’Abaminisitiri.

JPEG - 59.1 kb
Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi bivugwa ko ariyo ntandaro y’umutekano muke wa Dr Gahutu Pascal

Ku cyangombwa cyari cyahawe Kaminuza ya RIU itangira mu mashami yari yemerewe kwigisha iry’Ubuganga n’agashami k’Ubukungu atari arimo.

Bikekwa ko HEC yaba itari izi ko iki kigo kigisha amashami atemewe ariko zimwe mu nshuro abakozi bayo basuye iyi Kaminuza hari inshuro basabye ko amashami atemewe yafungwa.

Dr. Gahutu Pascal, yafatanyije n’abandi batatu barimo Depite Theobard Mporanyi, Uwari Meya w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Abdul Karim Kayihura ndetse n’umunyemari w’umunyakenya witwa Thimoty Ngatia Nyute maze bashinga Kaminuza ya RIU.

Inama y’Abamisitiri yo kuwa 20/3/2015 niyo yemereye Rusizi International University gutangira kwigisha nka kaminuza yemewe mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukorana na Minisiteri no gukurikirana aho gusaba ibyangombwa bigeze, aba bashinze kaminuza basabye ko Dr. Gahutu yabikurikirana ndetse bamutorera kubahagararira mu mategeko.

Ibibazo no kutumvikana byaje kuvuka ubwo iyi Kaminuza yabonaga icyangombwa kuko abanyamigabane bifuje gushyiraho ubuyobozi butari inzibacyuho ariko bavuga ko Dr. Pascal Gahutu yanze kuburekura.

Abanyamigabane bafatanyije na Dr.Gahutu gushinga kaminuza bakomeje kumushinja akayihayiho ko kuyibahuguza naho we akabashinja kumuterarana no kuba ntacyo bamufashije mu rugendo rwo kuyishinga.

Kuri iki kibazo hiyambajwe inzego zitandukanye ariko nta muti ufatika zatanze kuri ibi bibazo.

Mu 2015 Gahutu yandikiye urwego rw’ubugenzacyaha rwa polisi yishinganiza avuga ko mu banyamigabane bagenzi be avuga ko mu banyamigabane bagenzi be batangiranye Kaminuza harimo abashobora kumwica.

Mu masaha ya saa tanu na mirongo ine hari amakuru yageze ku Mirasire.com avuga ko hari ababonye Dr Gahutu mu mujyi wa Kamembe. gusa turacyakomeje gukora icukumbura kuri iki kibazo ngo tumenye niba yafunguwe ndetse n’ibyaha akurikiranyweho.

Iyi nkuru turacyayikurikirana

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X