Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

“Nubwo ducururiza mu muhanda turi abantu ntabwo turi inyamaswa ndetse ntituri imbobo” Abazunguzayi

Nyuma y’uko hasohotse amabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana abacururiza mu kajagari ndetse n’ababagurira, haravugwa ko byatumye bamwe mu bashinzwe kubakumira bashinjwa kubahohotera bitwaje iryo tegeko.

Bamwe muri aba bacuruzi bazwi ku izina ry’abazunguzayi bavuga ko nyuma yaho itegeko ribakumira risohokeye, bakunze kwibasirwa bagakubitwa, ibintu bavuga ko bitagakwiye.

Aba bazunguzayi batangaza ko n’ubwo bacuruza mu kajagari atari inyamaswa cyangwa inzererezi kuko banatunze imiryango kandi nabo ubwabo baritunze kuburyo bitagakwiye ko bahungabanywa kugeza ubwo bahigwa bukware.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ntibwemeranywa n’aba bazunguzayi ko bahohoterwa uretse ko ngo ari nabo babyitera.

Munyabugingo ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Nyarugenge mu gihe abazunguzayi bagikora ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko bakwiye kwirengera ingaruka bahura nazo gusa ngo bashobora no kujyana ababahohoteye mu nzego z’ubutabera.

Yagize ati”Ntekereza ko iyo bahohotewe aribo baba babyiteye, bakora ubucuruzi butemewe, hari amasoko yabashyiriweho gusa ariko ntibyababuza kujyana uwabahohoteye mu nzego z’ubutabera bakarenganurwa.”

Uretse ibyo kandi, Munyabugingo ashimangira ko Umujyi wa Kigali wamaze gusubiramo itangwa ry’ibibanza ku masoko amwe n’amwe mu rwego rwo gukosora amakosa yagaragaye mu itangwa ryabyo kuburyo ababihawe bitarabagenewe bagomba kubyakwa bigahabwa benebyo.

Mu minsi ishize nibwo hasohotse amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana umuzunguzayi ndetse n’umuguzi umugana, uzajya afatwa akazajya acibwa amande kuri buri ruhande.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X