Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Karongi:Urubyiruko rwaho isuka ni ikizira kuri bo

Mu karere ka Karongi haravugwa urubyiruko rwaho ruvuga ko isuka kuribo ari ikizira nubwo nta mibare izwi neza ariko bigaragara ko urubyiruko rudashyira imbaraga mu buhinzi nkuko bitangazwa na Mbabarira Anastase, Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Karongi.

Yagize ati’’ ʺNta mibare ifatika ihari ariko biragaragara aho tunyura hose ko urubyiruko rutitabira ubuhinzi cyane , kandi si uko rufite ibindi rukora. Birasaba uruhare rwa buri wese kurushishikariza kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere kuko butanga inyungu."

Mu minsi ishize, itsinda ry’abadepite rihagarariwe na Hon. Musabyimana Samuel, ryagiriye urugendo rw’iminsi 10 muri aka karere mu rwego rwo kureba aho kageze mu bikorwa by’iterambere gusa Hon.Samuel Nawe yagaragaje izi mpungenge.

Yakomeje avuha ko bigaragara yuko urubyiruko rutitabira ibikorwa by’ubuhinzi cyane, kandi bizwi ko muri aka gace hera ikawa cyane, igihingwa tuzi ko gifitiye akamaro abayihinga. Birasaba rero kongera ubukangurambaga narwo rukagaragara muri ibi bikorwa.

Impamvu zitangwa nurwo rubyiruko mu kutitabira ubuhinzi , ndetse bakanemezayuko nokuba ntabutaka bafite ku ko n’ubuhari ari ubwababyeyi babo kandi nabo bakaba babukoresha.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) igaragaza ko kugeza ubu, ubuhinzi bwihariye 31% by’ubukungu bw’igihugu. Nubwo itagaragaza ikigereranyo cy’urubyiruko, igaragaza kandi ko 75% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi, muri bo 52% akaba ari abagore.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X