Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese gukirigita ifaranga yakuye muri Serena nibyo byatumye Israel Mbonyi azima? Dore indi mpamvu

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, nyuma yo kurangiza amasomo ye mu gihugu cy’Ubuhinde akagaruka mu Rwanda, ari naho yakoreye igitaramo yakuyemo amafaranga abahanzi ba Gosple badakunze kubona, kuri ubu biravugwa ko ariyo ntandaro yo kutacyumvikana nka mbere.

Uyu muhanzi ubwo mbere na nyuma yo kugera mu Rwanda indirimbo ze zarakunzwe cyane ndetse buri gitangazamakuru ugezeho ugasanga ntawundi uvugwa uretse uyu musore, ibintu byatumye agira abakunzi batari bake yewe n’abatari abakristu bamwiyumvagamo.

JPEG - 22.5 kb
Israel Mbonyi mu minsi ishize wigaruriye imitima ya benshi ubu akaba atacyumvikana

Uku gukundwa kwatumye ategura igitaramo gikomeye muri Serena Hotel ku buryo abantu babuze aho bakwirwa ndetse benshi basubizwa amafaranga yabo bari baguze amatike (Tickets) yo kwinjiriraho.

Nyuma gato y’icyo gitaramo nibwo indirimbo za Mbonyi zagiye zitumvikana nka mbere ndetse kumutumira mu bitangazamakuru biba ingume.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki waririmbiwe Imana bavuga uku kuzima ntiyumvikane bishobora kuba byaratewe n’uko igitaramo yakoze yaba yarakuyemo amafaranga menshi bigatuma atongera guha umwanya inganzo ye.

Ikindi kinugwanugwa n’uko ngo umwe mu bandikiraga uyu muhanzi bakiri mu Buhinde nyuma yo kuvayo yaba yarahawe izindi nshingano bigatuma abura umwanya wo kwandikira Mbonyi izindi ndirimbo bityo bigatuma yibagirana.

Ubwo Imirasire yashakaga kumenya imvano nyirizina yo kuzimira k’uyu musore, yagerageje kumuvugisha ku murongo wa telephone ntiyayifata ndetse yohererezwa ubutumwa bugufi ariko ntiyagira icyo atangaza kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga.

Israel Mbonyi akunze kuvugwaho kutiyegereza itangazamakuru nabyo bikaba biri mu bintu byahembereye ukutumvikana kwe ariko bikaba bivugwa ko abajyanama be mu by’umuziki aribo baba bamukumira.

Israel Mbonyicyambu yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ubwo yigaga mu gihugu cy’Ubuhinde, yaje gukundwa nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo nka “Uri number One’, ’Yankuyeho Urubanza’,’ Kumigezi’, ’Ndanyuzwe’, ’Nzibyo Nibwira’,……byamuhesheje no guhabwa Groove awards ya Best Diaspora ndetse ageze no mu Rwanda aza guhabwa ikindi gihembo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X