Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kamonyi: Gitifu arashinjwa ubutekamutwe

Umuturage witwa Nyirangendahimana Madeleine wo mu murenge wa Rukoma arashinja umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwirute mu murenge wa Rukoma witwa Mukanyabyenda Justine kuba yaramutekeye umutwe akamwambura ibihumbi 134,920 none ibye bikaba byaratejwe cyamunara na Bank.

Nyirangendahimana yagize ati: “ nagujije amafaranga ibihumbi 200 muri Banki mu rwego rwo gushaka kwikorera umurimo w’ubucuruzi kuko nubundi nibyo nakoraga, namaze kuyaguza rero nsanga nawe afite ikibazo cy’icumbi yari arimo arambwira ngo ni mugurize mo ibihumbi 100 yishyure ideni yari arimo ry’ibihumbi 80, byarangiye rero atanyishyuye.

Nyuma yo kumuha ayo mafaranga no muyo nari nasigaranye yagiye aza agafata ideni mubyo nacuruzaga, ideni rihura n’amafaranga ibihumbi 34920 hari mu mwaka w’2015 amafaranga yose hamwe angana n’ibihumbi 134,920 y’u Rwanda.

Nyirangendahimana, akomeza avuga ko byarangiye ya Banki nari natsemo ya mafaranga iza kunyishyuza kuko ntari nishyuye ngo birangire, byabaye ngombwa ko bantereza ingwate y’umurima cyamunara kugira ngo mbashe kwishyura, na n’uyu munsi ntabwo ndishyurwa kandi yari yaratanze itariki ya 15 ukuboza 2016 ko azayashyira ku murenge nkayahasanga ariko nagiyeyo inshuro zigera kuri enye ntayo mbona.

Kuri iki kibazo Mukanyabyenda Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwirute ahakana yivuye inyuma ibivugwa nuwo muturage umushinja kumwambura, avuga ko nta nyandiko afitanye nawe, ko nta mwenda amubereyemo bityo rero ko ibyo avuga nta shingiro bifite.

Yagize ati:” uwo muturage ku mumenya ndamuzi, icyo kibazo ntabwo ari ubwambere agitanze ariko nta deni mubereyemo, byageze no ku rwego rw’akarere bamutuma ibimenyetso niho mperukira ikibazo.”

Naho umuyobozi wa karere ka Kamonyi Udahemuka Aimable, ubwo yakiraga iki kibazo imbere y’inteko isanzwe ubuyobozi bugirana n’abaturage buri wa gatatu nyuma ya saa sita, yabwiye abaturage ko nta muyobozi wo kwambura umuturage, yasezeranije ko bitarenze icyumweru kimwe uyu muturage azaba yishyuwe utwe.

JPEG - 27.2 kb
Umuyobozi wa karere ka Kamonyi Udahemuka Aimable

Udahemuka yagize ati” iki kibazo cy’umuturage ntabwo twari twarakimenyeshejwe ku gihe, tukimenyeye mu nteko y’abaturage, biragaragara ko hari abayobozi bihererana abaturage, ariko nanabibonyemo n’undi muco wo guhishirana, bityo uwo muyobozi agomba gukurkiranwa.”

Udahemuka, yakomeje avuga ko abayobozi bakwiye kugira imyitwarire n’indangagaciro z’umunyarwanda ubereye koko Igihugu, ubereye ubuyoboz nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze ubwo aheruka gusura Akarere ka Gasabo, umuyobozi wikubira iby’abaturage, ibigenewe abaturage, ntabwo akwiye kwihanganirwa. Turagendera rero muri uwo murongo duhabwa n’umuyobozi mukuru w’Igihugu kandi turibwira ko bizagira umusaruro.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BYUKUSENGE MAXIME - 8/05/2017 saa 11:55

UBUNUJIJI PE HHHH NAMUHEZE BIREMEWE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X