Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Bombori bombori mu kigo nderabuzima cya Mwendo

Umwuka mubi uratutumba hagati y’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mwendo n’umuyobozi w’iki kigo Madame Nyirabizeyimana Marie Solange. Uyu muyobozi akaba atangaza ko byaba biterwa n’agatsiko k’abantu kari kurema umwuka mubi mu kigo.

Umwe mu bakozi bakora kuri icyo kigo uhamaze igihe waganiriye na Imirasire.com , utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yavuze ko umuyobozi bahawe ngo yaba atakibaha agaciro ahubwo akarangwa no kwiremereza cyane.

JPEG - 51.8 kb
Dr Diane Gashumba Minisitiri w’ubuzima

Ati :" Kuva uriya mudamu yafata ubuyobozi muri iki kigo yatangiye kwiremereza cyane , hagira ukosa aho kumukosora agahita amwaka ibisobanuro byanditse".

Undi mukozi nawe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:"Ni byo koko , ntibeshye uriya muyobozi afite amatwara maremare cyane kuko buri gihe aba ashaka kwerekana ko ari umuyobozi wo mu rwego rwo hejeru. Ubundi akiza hano kuri iki kigo nderabuzima yaje atera ibiraka kugirango abona amafaranga yo kwikenura , kugura agasabune ko gukaraba ndetse no kumutunga.[...] byageze aho biba ngombwa ko uwayoboraga iki kigo nta mpamyabumenyi ikenewe kuri ubu buyobozi yari afite , biba ngombwa ko umwanya upiganirwa noneho uza kwegukwanwa na madamu Nyirabizeyimana Marie Solange . Aho afatiye ubuyobozi yiyibagije ko yahoze aca inshuro, noneho si ukwiremereza maze kugirango akange abo ahasanze biba ngombwa kubahimisha kujya batanga ibisobanuro ku ikosa runaka abaketseho."

Imirasire.com yashatse kuvugana n’uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima ari ntibyashoboka kuko atitabaga telefoni. Ariko twifashishije kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda, Madame Nyirabizeyimana Marie Solange yakibwiye ko kugeza ubu nta mukozi azi, wigeze uvuga ko yaba afitanye ikibazo n’umuyobozi w’ikigo kandi ngo ibibazo bigira aho bitangirwa.

Ati:"Ese ubundi kwaka ibisobanuro umukozi birabujijwe.?"Aha twamushubije ko iyo ari ngombwa nta cyatuma umukoresha ataka umukozi ibisobanuro mu nyandiko".

Yakomeje agira ati:"Ni byo koko hano ku kigo hari agatsiko k’abantu bake bari kurema umwuka mubi mu kigo ku mpamvu zitazwi, ariko nk’uko wabimenye hari inzego ziri gukurikirana ibyo bintu ngo zimenye impamvu yabyo, mu minsi mike bizamenyekana.."

Ikigo nderabuzima cya Mwendo kiri mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mwendo, Akagari ka Mwendo, Umudugudu w’ Umutekano. Mu bihe byashize nta mazi cyagiraga, bigatuma havugwa umwanda .Icyo gihe abaturage batangaje ko , kutagira amazi ari inzitizi ikomeye ku iterambere ry’ubuzima bwabo.

Kuri , ubu hari bamwe batangaza ko niba hari umwuka mubi , ingaruka zagera ku baturage, ku bijyanye no kudahabwa serivisi nziza.Bakaba basaba MINISANTE , gukemura icyo kibazo mu maguru mashya kuko aho inzovu zirwaniye, ibyatsi nibyo bihababarira.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X