Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi: Bibye ibendera ry’igihugu baranaricagagura

Abantu batari bamenyekana bitwikiriye ijoro biba ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Gishari mu Murenge wa Rubaya, barangije bararicagagura barijugunya mu mugezi uri hafi aho nkuko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal.

Ibi byemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya, Nkundurwanda John aho yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri ibendera ry’igihugu ryibwe muri ako Kagari.

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere ryibwe n’umugore wari ufitanye ibibazo n’umugabo we, umugabo amaze gufungwa twaje kumenya amakuru ko umugore yamubeshyeraga atari we waryibye.

Tariki ya 27 z’ukwezi kwa mbere nabwo abantu bataramenyekana bararyibye bararicagagura barangije barijugunya mu mugezi wo munsi y’akagari.”

Mu kiganiro n’imirasire.com yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yemeje ayo makuru avuga ko nubwo batari bamenya abihishe inyuma y’icyo gikorwa ki gayitse, aracyeka ko byaba biterwa na bamwe mu nsoresore zimburamukoro zirirwa zambutsa ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda, iyo babonye inzego z’umutekano zibakumiriye bahitamo gukora ibikorwa by’urugomo nkurwo mu rwego rwo kwihimura.

JPEG - 34 kb
umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal

Aha kandi umuyobozi w’Akarere yanakomoje kwirondo rikorwa mu buryo butuzuye, yagize ati” nawe ibaze abanyerondo barifata hagera nko mu masaa sita cyangwa saa cyenda bagahita bajya kuryama, urumva ko ibyo nabyo bishobora guha icyuho abashaka gukora ibikorwa nkibyo by’urugomo.”

Nyuma yo kubona ko mu Kagari ka Rubaya hamaze kwibwa ibendera ry’Igihugu inshuro ebyiri, ubuyobozi bwakoranye inama n’abaturage babasaba gukaza amarondo no kujya batangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’ibirango by’Igihugu.

Bikunze ku mvikana hirya no hino mu gihugu ahavugwa ibikorwa by’urugomo bikorwa ahanini mu ijoro, bikavugwa ko biterwa nuko haba habayeho uburangare ku bakora irondo

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/06/2017 saa 17:14

NUGUKAZAMARONDO AHARAMABENDERA SAKUMINEBYIRI BAKABAHAGEZE NIKIBUGAFRANCOIS RUBAYA GICUMBI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X