Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RDC: Abanyarwanda 21 batawe muri yombi bashaka kuriganya amatora

Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DGM)buratangaza ko kuva ku itariki ya 7 Gashyantare 2017 bumaze guta muri yombi abanyarwanda 21 bafatanywe amakarita y’itora y’iki gihugu.

Abo banyarwanda bose 21 bahamagawe ahagana mu mu saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo bageragezaga kwambuka umupaka munini ( Grande barierre) bashaka kwinjira mu Rwanda. Ibi bikaba byemejwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka nk’uko radio Okapi ibitangaza.

JPEG - 50.2 kb
Ikarita y’itora ya RDC nk’iyi niyo abo banyarwanda bafatanywe

Ibi biro bitangaza ko mu gitondo cyo kuwa kabiri aba banyarwanda binjiye muri Goma bitwaje ikarita ndangamuntu y’u Rwanda.

Muri abo 21 batawe muri yombi, 2 muri bo baje gutoroka naho abandi 19 bajyanywe gufungirwa muri cachot y’ibiro bishinzwe ubutasi bwa gisirikare ( T2).

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bitangaza ko atari ubwa mbere abanyarwanda batabwa muri yombi bashaka kujya gutora mu buryo butemewe.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka muri teritoire ya Nyiragongo mu birometero 10 uvuye I Goma sosiyeti civile muri aka gace yatangaje ko yashyikirije inzego z’ubutasi abandi banyarwanda bane bashakaga kwibaruza kuri lisiti y’itora muri aka gace.

Vice Perezida wa komisiyo y’amatora, Norbert Bazengezi Katintima, yatangaje ko hari gukorwa iperereza kuri ku inyerezwa ry’amajwi rishobora gukorwa nk’uko byagaragaye muri teritwari ya Nyiragongo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X