Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Uganda: 750 bahoze muri M23 baburiwe irengero birakekwa ko berekeje muri Congo

Mu gihe muri Congo mu minsi ishize hatutumbaga intambara hagati y’abahoze ari abarwanyi ba M23 na Leta ya Congo bikavugwa ko hanabayeho ubushotoranyi kuri ubu ikiri kuvugwa muri Uganda ni uko Abarwanyi bagera kuri 750 bahoze mu mutwe wa M23 bari barajyanywe mu kigo cya Gisirikare cya Bihanga mu Karere ka Ibanda muri Uganda baburiwe irengero.

aba barwanyi bari bahawe ubuhungiro mu gihugu cya Uganda nyuma baza kwemererwa guhabwa amasomo abemerera gusubira mu buzima busanzwe.

Kuri uyu wa Kane, itsinda rya gisirikare rishamikiye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, u Bushinwa, u Rwanda na Tanzania riyobowe na Col Henry Isoke wo mu ngabo za Uganda, UPDF, ryasuye iyi nkambi bahura n’abahoze ari abarwanyi muri uyu mutwe.

Muri iyi nama batunguwe no gusanga abarwanyi bagera kuri 750 baratorotse ikigo cya Gisirikare cya Bihanga aho bari bacumbikiwe.

Amakuru y’ukuburirwa irengero kwabo aje mu gihe hari hashize iminsi bivugwa ko abahoze muri uyu mutwe bari gutegura kugaba igitero kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’imyaka itatu uyu mutwe wa M23 utsinzwe n’ingabo za Loni zibumbiye muri burigade ishinzwe gutabara aho rukomeye.

Murabyibuka neza ko mbere y’uko utsindwa, uyu mutwe wari warigaruriye umujyi wa Goma, gusa uza kuwamburwa n’Ingabo za Loni zifatanyije n’iza Congo, FARDC. Kuva icyo gihe, abo barwanyi bahungiye mu bihugu bya Uganda n’u Rwanda bashyirwa mu nkambi mu gihe bari bategereje guhabwa imbabazi.

Muri iki cya bihanga abatoroka biyongera buri munsi bikaba bicyekwa ko aba barwanyi baba barigusubira muri Congo gutegura intambara nkuko Leta ya Congo yari yabitangaje ko izi ngabo zinjiye ku butaka bwabo.

Mu minsi ishize hari bamwe muri aba barwanyi basaga ijana bari bafatiwe I Mbarara muri Uganda biyoberanije bashaka gusubira muri Congo.

Bamwe mu basirikare bakomeye bakomeje gushyirwa mu majwi batirokanye abasirikare benshi harimo Lt Col. Yusufu Mbonyeyezu, Maj. Mwamba na Lt Col. Innocent Rukara kugeza ubu ariko umukuru wabo Gen Makenga ahantu ari hakaba hataramenyekana.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

patirike niyonzima - 9/09/2017 saa 15:14

eseabobasirikare baraboneste eseamazinanaye batorosterwari kuyihetariki
Kanda hano umusubize

patirike niyonzima - 9/09/2017 saa 15:14

eseabobasirikare baraboneste eseamazinanaye batorosterwari kuyihetariki
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X