Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

NYAGATARE: Agiye guterezwa ibye kubera umusanzu wa Gisozi

Umuturage witwa Nsengimana Juvenal, utuye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Rwimiyaga aratabaza inzego zose zibishoboye za ADEPR ko zamurenganura kuko ibye bigiye gutezwa cyamunara biturutse ku kuba yarafashe umwenda mu izina ry’umudugudu w’itorero rya ADEPR ya Rukiri umwenda ungana n’amafaranga ibihumbi Magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda (900.000frws) bumvikanye ko itorero ariryo rizishyura ayo mafaranga, ariko kugeza ubu harabura iminsi 5 gusa kugirango ibyo yatanzeho ingwate bitezwe cyamunara.

Intandaro y’iki kibazo gishingiye kuba uyu mugabo Juvenal yarasabwe na bamwe mu bakozi bakorana uwo murimo w’Imana ndetse n’abakiristo muri rusange ko yabasabira amafaranga yaburaga kugirango buzuze umusanzu w’inyubako ya Hotel Dove iherutse gutahwa mu minsi yashize izwi nka Gisozi.

Impamvu bamusabye ko yakwiguriza nuko babonaga ko byamworohera dore ko umufasha we Mukamana Goreth ari nawe wishyuzwa niri shyirahamwe nkuko biri mu nyandiko yo kwishyuza ayo mafaranga imirasire.com ifitiye kopi(Copy) ibigaragaza.

Iyo nguzanyo yagombaga kwishyurwa hariho n’inyugu ya 5% bitarenze amezi 3 uhereye mu kwezi kwa 5 umwaka ushyize 2016. Ari nayo mpamvu inyungu yakomeje kwiyongera bikagera aho uyu muryango utagishoboye kwishyura ayo mafaranga.
Juvenal avuga ko ntako atagize yiyambaza inzego z’itorero harimo n’ibaruwa yandikye umushumba wa paruwasi ya Muyange, ndetse anabimenyesha umushumba w’itorero ry’Akarere ka Nyagatare igaragaza ikibazo uko kimeze ndetse anerekana ingwate yatanze irimo Inzu ndetse n’isambu nkuko bigaragara muri iyi baruwa imirasire.com ifitiye kopi (Copy).

Tukimara kumva iki kibazo twashatse kumenya niba koko iki kibazo umushumba w’Akarere ka Nyagatare Rwayitare Epaflodite akizi, maze aduhamiriza ko icyo kibazo cyamugezeho kandi ko kiri mu nzira yo gukemuka.
Yagize ati” Mubyukuri iki kibazo cyangezeho ninayo mpamvu ku munsi w’ejo hashize 9 Gashyantare 2017 Nohereje umushumba wa Paruwasi kugirango icyo kibazo kive mu nzira kuko kimaze igihe kandi kirumvikana.”

Yakomeje avuga ko hagomba gukoreshwa ubushobozi bwose bushoboka kugirango ayo mafaranga yishyurwe, anahumuriza Jovenal ko ibye bitazatezwa cyamunara, Mugihe twatunganyaga iyi nkuru hari andi makuru yizewe yahise atugeraho avuga ko kuri iki cyumweru 12 Gashyantare 2017 Jovenal azishyurwa ayo mafaranga yose uko angana.

Tubibitse ko Umuvugizi w’itorero rya ADEPR Bishop Sibomana Jean, Mu kiganiro aherutse ku girana n’imirasire.com yavuze ko nubwo Gisozi yatashwe bitazabuza buri wese witanze umusanzu we ariko akaba yari atarawutanga ko ntakabuza uwo musanzu uzakomeza gutangwa.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X