Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga : Umuhanda Muhanga-Karongi wibasiwe n’inkangu

Muri iki gitondo ahagana muma saa moya nigice(7:30) umuhanda Muhanga-Karongi wibasiwe n’inkangu yaturutse ku gice cyo hejuru y’umuhanda cyiroha mu muhanda mu mudugudu wa Nyabugwiza mu kagali ka Kanyinya nkuko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga Rurangwa Laurent akongeraho ko barimo kureba uko hatunganywa umuhanda ukongera gukoreshwa ukaba nyabagendwa.

JPEG - 51.1 kb
iyi nkangu yateye benshi urujijo kuko nta mvura iherutse kugwa

Yagize ati"koko muri aya masaha ya mugitondo niho uyu muhanda waridutse bitera inkangu yahagaritse ikoreshwa ryawo kuko hasigaye agace gato ku buryo ubu muri aya masaha ya 9:30 harimo gukoreshwa igice kimwe cy’uyu muhanda dufatanyije nabaturage turimo gukuraho ibi bitaka byatewe n’inkangu ariko tukaba dukeneye ko wongera gukoreshwa ukaba nyabagendwa kuko uduhuza n’ibice by’uburengerazuba".

Ku muturage uturiye aha habaye iyi nkangu avugako atibaza impamvu yiyi nkangu kuko ntamvura yaguye ku buryo habaho inkangu yafunga uyu muhanda.

Yagize ati"rwose birantangaje kuko sinibazaga ko hano hantu hakagombye kuba habaye iyi nkangu kuko nta mvura iheruka kugwa ikindi hakaba hakekwa icukura ry’amabuye y’agaciro ahacukurwa wenda ngo tuvugeko arirya ryateye iyi nkangu".

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntamuntu numwe wahitanywe niyi nkangu ndetse nta n’imodoka yafatiwemo niri riduka ry’uyu muhanda.

AKIMANA Jean de Dieu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X