Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Mayor yatanze inka nk’ituro ry’ishimwe

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise akaba n’umwe mu bayoboke ba ADEPR umudugudu wa Kibungo Ville, ubwo yashimaga Imana ku byo imaze ku mukorera haba mu kazi ashinzwe nk’umuyobozi w’akarere ndetse no mu buzima busanzwe dore ko aherutse no kwibaruka, muriryo shimwe yatanze inka nk’ituro ry’ishimwe ku mugaragaro dore ko yari yayizanye no ku rusengero.

Ubusanzwe mu myizerere y’abakristo habamo gahunda yagenwe n’itorero yo gushima Imana kubyo iba yaramukoreye, ni muri ubwo buryo habaho ituro ry’ishimwe aho umukristo atanga uko yifite kandi abikuye ku mutima.

Mu minsi ishyize nibwo umuyobozi w’Akarere ka ngoma akaba n’umukristo w’ADEPR yashimye Imana aho yavuzeko yamukoreye byinshi harimo no kuba yaramubashishije gusoza neza inshingano ze nk’umuyobozi w’akarere mu mwaka ushyize wa 2016.

JPEG - 19.8 kb
Mayor Nambaje Aphrodise uherutse gutanga inka nk’ituro ry’ishimwe

Ikindi uyu mukristo yashimye Imana kuba yaramwaguriye umuryango akaba aherutse kwibaruka umwana w’umukobwa mu minsi yashize, kuri ibi byose nibyo byatumye ashima Imana agahitamo no gutanga inka nk’ituro ry’ishimwe nk’ikimenyetso cy’ibyo Imana yamukoreye ubwe n’umuryango we.

Umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Ngoma Habarurema Alfred, yibukije abakristo ko ari byiza gushimira Imana ku byo iba yabakoreye yagize ati” Mujye mwibuka ibyo Imana ibakorera mubigire umuco, kuko ijambo ryayo rivuga ko muri byose tugomba guhora dushima Imana.”

Akarere ka Ngoma kamaze kugera kuri byinshi mu iterambere by’umwihariko mu bikorwa remezo, nkaho ako karere kagiye kuzuza inyubako ya Hotel ndetse n’izindi nyubako zirimo kubakwa hirya nohino mu mujyi wa Kibungo by’umwihariko inzu z’ubucuruzi, ndetse hakaba hamaze no kubakwa imihanda itandukanye mu bice bigize uwo mujyi wa Kibungo.

Ibi bikorwa ari ibi maze ku gerwaho ndetse n’ibiriho byubakwa, ba bikesha umuyobozi w’akarere ka Ngoma afatanyije n’izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa imihigo baba barahigiye imbere y’abaturage.

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X