Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Umusore yarohamye mu mugezi yitaba Imana

Bacuriyeze Damien uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yarohamye mu mugeziwa Rusizi uhuza u Rwanda na Repebulika Iharanira Demokarasiya Congo, bimuviramo gupfa.

Uyu musore wari utuye mu murenge wa Mururu yari kumwe na bagenzi be, bambukije ibicuruzwa mu buryo bwa magendu babivanye muri Congo mu ijoro ryo kuwa mbere w’iki cyumweru.

Icyo gihe ngo bikanze inzego z’umutekano batatu biroha mu mugezi wa Rusizi, babiribazakuvamo, umwe aburirwa irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Jean Pierre Iyakaremye.

Amakuru yahaye itangazamakuru yavuze ko nyuma y’aho Bacuriyeze aburiye bahise bakeka ko yasubiye muri Congo, kuri uyu wa Kane haza kuboneka umurambo we muri uyu mugezi.

Ati « Yarohamye kuwa Mbere nijoro bari batwaye ibicuruzwa bya magendu ari abahungu batanu. Kuberako abasirikare bacunga umutekano hariya ku mazi barababonye, maze babiri bariruka abandi batatu binjira mu mazi.

Ba basirikare bamaze kugenda havamo babiri, bashaka mugenzi wabo baramubura.
Kuwa Kabiri turakomeza turashakisha ariko twakekagako yagiyemuri Congo ariko ejo saa tatu za mu gitondo nibwo umurambo we wabonetse hejuru y’amazi .»

Si ubwa mbere abantu barohama mu mugezi waRusizi, kukon ’umwaka ushize wa 2016 mu Ugushyingo, abana babiri barohamye muri uyu mugezi, umwe akurwamo yitabye Imana.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X