Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: Aratakamba asaba kurenganurwa nyuma yo kuriganywa isambu ye na LT Kagarama Eric

Umukecuru witwa Mukamana Epiphanie arasaba kurenganurwa agasubizwa isambu ye yambuwe na Kagarama Eric kuva mu 2006 kandi bizwi neza ko yari iya se Kazobe Godefroid.

Iyi sambu Mukamana avuga ko yariganyijwe iri mu mudugudu wa Rugogwe akagari ka Bweramvura umurenge wa Jabana ikaba ingana na Ha 2,15325.

Iyi sambu Mukamana yagombaga kuyizungura kuko se yapfuye urupfu rutunguranye. Mu kuriganya iyi sambu Kagarama yitwaje ko ise yigeze kuyituramo ayitijwe na mukuru we Kazobe ari se wa Mukamana Epiphanie.

Yagerageje kuyisaba ku bwumvikane birananirana

Mukamana Epiphanie ngo yegereye Kagarama Eric binyuze mu rwego rw’umuryango ariko yanga kuyirekura.

Mushiki wa Kagarama Eric Mukansanga Dative wabyariwe muri iyo sambu ku giti cye yifuje ko yatanga ingurane y’iyo sambu ariyo nkwano yamukomokagaho nk’uko abasaza bombi (Kazobe se wa Mukamana Epiphanie n’umusaza Kimonyo Antoine ise wa Kagarama) bari barasezeranye.

Iyo nkwano ivugwa yatanzwe mu 1989 se wa Mukansanga na Mukaruzima arayigumana.
Nyuma amasezerano y’aba basaza bombi yaje guseswa mu 1990 ubwo Kimonyo yagumanaga inkwano ya Mukansanga naho Kazobe asaba Kimonyo gusarura imyaka yahinze muri iyo sambu akamusubiza isambu ye.

Isambu Kazobe Godefroid yarayisubiranye kugeza mu 1994 ubwo abasaza bombi bitabaga Imana bazize Jenoside.

Mu 2006 Kagarama yirukanyemo umusaza wari waratishije iyi sambu ngo ntazagaruke kuhahinga. Mu kumwirukana yabanje kumwoneshereza amasaka yari yarahinzemo.

Mu bindi bikorwa Mukamana yashyizemo harimo ishyamba yahinze ariko Kagarama aza kurizitira amubuza kurigeramo kandi Mukamana ryari rimutunze.

Nyuma y’uko umuryango uteranye ugasaba ko Mukamana Epiphanie yasubizwa isambu ye, Kagarama yanze kwemera imyanzuro y’umuryango ahubwo ahita ashyiramo ikiraro cy’inka nyuma y’aho yari yategetse murumuna we witwa Gatete Emille kubanza gutera ubwatsi.

Nyuma yo kunanirwa kumvikana hagati y’imiryango yombi hitabajwe ubuyobozi bwa nyumbakumi, abaturage baza kwemeza ko isambu ari iya Kazobe Godefroid yigabaniye.

Eric yanze kwemera ibyemezo bya Nyumbakumi ahita yoherezwa kujuririra mu kagari.
Mu kagari imiryango yombi yarahamagawe iraburana. Muri urwo rubanza mushiki wa Kagarama Mukansanga Dative ariwe wavukiye muri iyo sambu, yemeje ko iyo nka yagombaga gutangwa imuturutseho itatanzwe.

Yasabwe ko iyo nka yashakwa Mukamana arabyanga ashingiye ko abasaza bombi amasezerano yabo bari barayasheshe mu 1990 bo bakaba bari baritabye Imana mu 1994.

Nyuma y’akagari, Mukamana yitabaje Inama Njyanama y’akagari ka Bweramvura, Kagarama yanga kwitaba inshuro 3 zose.

Inama Njyanama yafashe umwanzuro wo kohereza Mukamana mu bunzi.
Urwego rw’abunzi narwo rwemeje ko ibyo Kagarama ashingiraho nta shingiro bifite. Kagarama yanze kwemera imyanzuro y’abunzi ahita avuga ko ntacyo abunzi bakora ngo acyemere.

Icyo yahise atangaza ku mugaragaro ko Mukamana namugerera mu isambu azamwiciramo ndetse ahita yanga gusinya ku myanzuro y’abunzi.

Inkiko zaritabajwe birananirana

Abunzi batanze uburenganzira ko ababurana bajya kuregera mu nkiko icyo gihe hitabazwa urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.

Mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, urukiko rwanze kwakira ikirego ruvuga ko isambu iburanwa yaburanwe mbere mu rubanza No RC 0096/05/TD/BLZA.

Uru rubanza rwaje kujuririrwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri No RCA 0251/04/TGI/GSBO. Uru rukiko rukaba ruvuga ko uru rubanza rwabaye itegeko.

Iyo usesenguye neza usanga urukiko rwarirengagije ko mu manza zavuzwe hejuru ababuranaga ari abana ba Kimonyo bakomoka ku bagore babiri. Izi manza bakaba baraziburanye bashaka kuriganya iyi sambu kugira ngo bayigabane n’ubwo bitabahiriye.

Muri urwo rubanza abo bana bemeje ko iyo sambu baburanaga ari iya Kazobe Godefroid ari we se Mukamana Epiphanie.

Igitangaje n’uko muri urwo rubanza umucamanza avuga ko rwagizwe itegeko Mukamana atigeze yitabazwa muri urwo rubanza yaba kurutambamira cyangwa kurugobokamo”

Mukecuru Mukamana yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru maze mu iburana ry’ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo Kagarama yahinduye ikirego n’imvugo avuga ko iyo sambu iburanwa ari umunani wa se yahawe na sekuru witwaga Ngegera Apolinaire.

Urukiko rwemeje ko urubanza arutsinzwe kuko yareze umuntu umwe kandi yaragombaga kurega umuryango wose.

Muri uru rubanza Umucamanza yirengagije ko umuryango wose warezwe mu kagari no mu bunzi hose bakanzura ko isambu ari iya Mukamana Epiphanie”.

Mu rwego rw’Umuvunyi ho byabaye ibindi bindi

Nyuma y’uru rubanza hitabajwe urwego rw’Umuvunyi. Muri uru rwego ho byabaye agahomamunwa nyuma y’aho dosiye z’ikirego zirigishijwe muri uru rwego inshuro 3 zose.

Nyuma yo kwitabaza urwego rw’Umuvunyi dosiye ze zikaburiramo inshuro 3 zose yitabaje Minisiteri y’intebe (Primature), maze ishyiraho komisiyo yo gukemura ikibazo cyanjye yari ihuriwemo n’urwego rw’Umuvunyi,igitangaje n’uko uko ibiro bya Minisitiri w’intebe byifuje ko byakorwa atariko byagenze ahubwo urwego rw’Umuvunyi ko Ntsinzwe nta mpamvu yo gusubirishamo urubanza”

Zimwe mu nyandiko zigaragaza uko urubanza rwagiye rucibwa

JPEG - 27.9 kb
inyandiko igaragaza imyanzuro y’abunzi

Mukamana akaba asaba inzego bimureba kumufasha agasubizwa isambu ye nta mananiza kuko yarenganyijwe.

Kagarama yanze kugira icyo atangaza

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com ku murongo wa telefoni, mu mujinya mwinshi Kagarama Eric yavuze ko ntacyo yavugana n’itangazamakuru ko niba Mukamana ataranyuzwe yagana inkiko.

Nyuma y’igihe kitarenze umunota, Kagarama yohereje ikinyamakuru Imirasire.com ubutumwa bugufi bugira buti “ Ibibazo bikemurirwa mu nkiko ntabwo byitwa inkuru kereka niba utazi akazi ukora niba ibyo wititirira aribyo”

Nyuma y’igihe kitageze ku munota Kagarama yongeye kohereza ubutumwa bugufi busa nk’uburimo iterabwoba agira ati “ Ntuzongere kumpamagara kuri telefoni yanjye umbwira ubusa”

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X