Monaco cosmetics

Trump ashobora kwifatanya n’Ubushinwa mu kurwanya Koreya ya Ruguru

Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashoboraguhuza imbaraga n’Ubushinwa mu gukumira bimwe mu bikorwa ikora bitavugwaho rumwe byiganjemo igeragezwa by’ibisasu bya kirimbuzi.

Ibi bisa n’ibyashinzweho agati mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, aho bwa mbere kuva Trump yaba Perezida yavuganye kuri telefoni na Perezida w’Ubushinwa ‘Xi Jiping’ barebera hamwe uko bazahura ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo n’ikibazo cya Korea ya Ruguru.


CNN itangaza ko Trump yemeye kubahiriza gahunda ya Leta y’Ubushinwa yise “Ubushinwa bumwe” (One China) ndetse yongera kugaruka ku gihugu cya Taiwan.

Ubushinwa bufata Taiwan nk’igihugu cyabwiyomoyeho mu 1979 gusa mu kwezi kwa mbere Perezida Trump yari yavuganye n’umuyobozi wa Taiwan witwa Tsai Ing-wen aho ngo yababwiye ko ibintu byose bizaganirwaho ndetse n’iriya politiki ya “One China.”

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize aribwo Perezida Trump n’umukuru w’igisirikare cya Amerika bahaye gasopo Korea ya Rugura ubwo bavugaga ko niyongera kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi bitazayigwa neza.

Kuva rero Trump akomeje kugaragaza umubano afitanye n’Ubushinwa bikaba bitanga ishusho y’uko Amerika ishobora kwifatanya na leta y’Ubushinwa mu guhangana na Korea ya Ruguru.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

FE LEX - 24/09/2017 saa 10:05

nibyo korea yargur nibayikumire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X