Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kirehe: Dufitanye imigenderanire myiza na Tanzaniya” Mayor Muzungu Gerard

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aratangaza ko bafitanye imigenderanire myiza n’igihugu cya Tanzaniya gihana imbibe nako karere, byumwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.
Gaherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bw’igihugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yagiranye n’imirasire.com yavuze ko abaturage ba Kirehe ndetse n’abaturage bo mu karere ka Ngara muri Tanzania bafitanye imigenderanire myiza aho umuturage wa kimwe muri ibyo bihugu y’injira cyangwa agasohoka uko ashatse iyo afite ibyangombwa nkuko amategeko abiteganya.

Yagize ati” mu byukuri ubu ngubu abaturage bo mu karere ka Kirehe nabo mu karere ka Ngara muri Tanzania baragenerana kuko zimwe mu mbogamizi zabagaho zijyanye no gutinda ku mupaka zavuyeho aho ubu umuturage ahita yambuka bakamuterera kashe kuri pasiporo ye agahita akomeza, urumva ko bitakimeze nka mbere aho wasangaga abantu batinda ndetse ugasanga n’imirongo miremire y’urujya n’uruza .“

JPEG - 33.8 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard

Yakomeje avuga ko abaturage bo mu karere ka kirehe bakunze kujya gucuruza ibicuruzwa byabo byiganjemo, imbuto nka Voka amapapayi, inanasi n’ibindi bitandukanye , mu gihe ku ruhande rwa Tanzania abaturage baturiye umupaka nabo bazana ibicuruzwa byabo byiganjemo umuceri, imbuto nk’imiyembe ikunze kwera cyane muri icyo gihugu.

Ubukungu bw’Akarere bushingiye cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi aho usanga ubutaka bwiza kandi butanga umusaruro ushimishije (urutoki, ibigori, ibishyimbo, umuceri, inanasi,..). Akarere gafite kandi imirenge ikorerwamo ubworozi kurusha indi mirenge (Mpanga, Mahama, Nasho na Nyarubuye). Imibare yavuye muri EICV3 igaragaza ko ijanisha ry’abaturage bafite cyangwa barengeje imyaka 16:

Ø 88.3% by’abaturage ari abahinzi n’aborozi;
Ø 5% by’abaturage batanga serivisi (ubwikorezi, itumanaho, amahoteri, abakozi ba Leta,...);
Ø 4.9% by’abaturage ari abacuruzi;
Ø 1.8% by’abaturage bakora mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu birombe.
Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X