Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntibishimiye uburyo basabwa gusorera ubutaka buzanyuzwamo ibikorwaremezo

Abaturage batandukanye baratangaza ko batumva impamvu leta ibasoresha ubutaka bambuwe bukanyuzwamo ibikorwa remezo. Bakaba bavuga ko ubu butaka batagifiteho uburenganzira batakagombye kubusoresha.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com bavuze ko bamaze iminsi barambuwe kimwe mu bice by’ubutaka bwabo binyuzwamo ibikorwa remezo bitandukanye none imyaka irarenga ibiri bagisoreshwa ubutaka bwose harimo na cya gice bambuwe kigashyirwamo ibikorwa remezo bya leta.

JPEG - 80.2 kb
Ngo hari abaturage bagisorera ubu butaka kandi batakibufiteho uruhare

Ikibazo nk’iki gikunda kugaragara ku baturage basanganwe ubutaka bwagenewe guturwaho, mu byiciro by’imyubakire bitandukanye.

Byumwihariko, ababufite mu mujyi wa Kigali, basora bitandukanye nabo muyindi mijyi, iki kibazo cyarushijeho kuba ikibazo ubwo Igishushanyo mbonera cy’imiturire mu mujyi wa Kigali (Master Plan) cyatangiye kunganirwa n’igishushanyo mbonezamiturire cya buri karere, Physical plan.

Ngo Aho iki gishushanyo kinyujije umuhanda , nyiri ikibanza nta bikorwa birambye aba yemerewe kugikoreraho, nyamara asabwa gukomeza gusorera ubutaka bwose uko bwakabaye, iki kibazo cyagejejwe ku mu mukuru w’igihugu.

Si ubwa mbere Prezida Kagame yumvise iki kibazo, we yibaza impamvu kidakemurwa, yasabye abo bireba kugikemura vuba.

Ministre w’ibikorwa remezo avuga ko ba nyirubutaka baba bagomba kubukoreraho imirimo yoroshye nk’ubuhinzi bw’ibidatinda ku butaka, nyamara ibi bikibazwaho mu gihe buba ari ubutaka bwagenewe gutura.

Iki kibazo ntikigaragara ku butaka bwo mu mujyi wa Kigali gusa, Ministere y’ibikorwa remezo agaragaza ko iki kibazo kiri mu gihugu hose, kandi kugikemura bikaba bitoroshye mu gihe bisaba Leta akayabo k’amafaranga idafite, igihe cyose byaba bisabye ko abo imihanda yamaze kunyurira mu bibanza baba basabira icyarimwe guhabwa ingurane z’ubutaka bwabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X