Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Gereza izwi nka 1930 yafunze imiryango yayo

Nyuma y’igihe cy’imyaka itandatu hubakwa ahazimurirwa gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, nk’uko byari biteganyijwe ko mu kwezi kwa Gashayntare 2017 aribwo imfungwa n’abagororwa basaga 3000 bari bafungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 aribwo bagombaga kwimurirwa muri gereza ya mageragere, kuri uyu wa11 Gashyantare icyo gikorwa nibwo cyatangiye ku mugaragaro nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Magereza mu Rwanda CIP Sengabo Hillary mu kiganiro yagiranye nimirasire.com muri iki gitondo.

JPEG - 72.9 kb
CIP Hillary Sengabo

Muri iki gitondo nibwo imodoka z’abacunga gereza zari mu gikorwa cyo kwimura izo mfungwa n’abagororwa bavaga mu rigereza ya 1930 berekeza mu rigereza ya Mageragere, mu kiganiro kigufi umuvugizi w’amagereza mu Rwanda CIP Sengabo Hillary yabwiye imirasire ko batari bamenya neza umubare nyawo wabagomba kwimurwa kuko icyo gikorwa kitari cyarangira akaba yavuzeko imibare nyayo n’uburyo icyo gikorwa cyagenze biribuze ku menyekana ku gicamunsi gusa byari biteganyijwe ko abasaga 3000 aribo bagombaga kwimurirwa muri gereza ya Mageragere.

Iyi gereza izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagabo bo muri 1930, abagore bakazaba bimuriwe muri gereza zisanzwe zigororerwamo abagore.

JPEG - 120.5 kb
Gereza ya Mageragere yimuriwemo imfungwa n’abagororwa

Ikindi n’uko biteganyijwe ko kuva muri Mutarama 2017, hazubakwa ikindi gice kizakira abagororwa bo muri Gereza ya Gasabo, kizuzura muri Kanama uwo mwaka.

Kwimura iyi gereza ni muri gahunda yo kugabanya ubucukike bw’abagororwa muri gereza, kwagura ibikorwa by’umujyi aho iyi gereza iri hagashyirwa ibindi bikorwa by’amajyambere no kuyifasha kujya ahantu hisanzuye.

Gereza ya Mageragere ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi 9000. Izimurirwamo abagabo bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge (1930) na by’iya Gasabo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X