Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abafite ubumuga bwo kutabona bazatora bakoresheje ( Braille)

Mu gihe hari mukwitegurwa igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Kanama 2017 Inama nkuru y’abafite ubumuga NCPD iratangaza ko abafite ubumuga bwo kutabona bazakoresha impapuro zabigenewe zizwi nka Braille nk’uko byemejwe n’umunyamabanga mukuru w’inama nkuru y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba mu kiganiro ya giranye nimirasire.com kuri uyu wa 11 Gashyantare 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagize ati “ Nk’uko turi kugerageza kuvugurura intonde z’abatora, turi kugerageza no gushyiraho n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bazakoresha inyandiko y’abatabona mu gutora. Muri Nyakanga urutonde ruzaba ruri hanze hamwe n’impapuro z’itora ziriho inyandiko y’abafite ubwo bumuga. zizwi nka Braille”

JPEG - 132 kb
Ndayisaba Emmanuel umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’abafite ubumuga

Yakomeje avuga ko ubu hariho hakorwa urutonde hirya nohino mu turere uhereye ku mudugudu kugirango hamenyekane abazi gukoresha izo mpapuro maze urwo rutonde ruzashyikirizwe komisiyo y’amatora, ku girango izabe ifite imibare izwi y’abafite ubumuga bazatora hifashishijwe inyandiko zabugenewe.

Ndayisaba yavuze ko kubandi bafite ubumuga bwo kutabona ariko batagize amahirwe yo kwiga ngo babashe gutora ubwabo, bazakomeza gufashwa n’imiryango mu kwitorera umukuru w’Igihugu.

JPEG - 38.7 kb
Abafite ubumuga boroherejwe mu matora

Ndayisaba yaboneyeho gusaba abafite ubumuga muri rusange kuzitabira gahunda zose zijyanye n’ibikorwa byo kwitegura amatora harimo kureba ko bari kuri liste y’itora ndetse no kuzayitabira ku kigero gishimishije.

JPEG - 31.8 kb
Uburyo bukoreshwa mu gusoma inyandiko z’abafite ubumuga bwo kutabona

Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 6.6 biteganyijwe ko bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse ko n’imirimo yo kuvugurura intonde igikomeje kugera muri Gicurasi 2017, Abanyarwanda baba mu gihugu bazatora ku wa Gatanu, ku itariki ya 4 Kanama 2017, mu gihe ababa hanze bazatora mbere ho umunsi umwe ku itariki 3 Kanama.

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X