Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyanza: Gitifu yamennye umuturage impanga ahungira I Kigali

Shumbusho Emmanuel umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamure mu karere ka Nyanza yakubise umuturage ibuye mu gahanga arakamena ahita ahungira I Kigali. Bagenukwabo Assiel wamenwe agahanga arasaba ko yarenganurwa.

Bagenukwayo Asiel avugana n’abanyamakuru yemeje aya makuru maze atangaza ko akeneye kurenganurwa bagashakisha Gitifu Shumbusho Emmanuel aho yihishe I Kigali agafatwa akamuha indishyi z’akababaro yamuteye.

JPEG - 44.4 kb
Ntazinda Erasme umuyobozi w’akarere ka Nyanza

Ati “yankubise ibuye mu mutwe ndakomeraka njya kwivuza ariko njya no kumurega akorerwa dosiye ariko urukiko rwa Busesamana rumugira umwere ariko kubera ko yari aziko ibyo yakoze bidakorwa n’umuyobozi yahise ahungira I Kigali ajya kwihishayo none ndasaba inzego zose ko zamushakisha agafatwa akampa indishyi z’akababaro zingana na n’ibihumbi Magana inani (800.000 Rwf).

Bisa n’ibyatangiye kuba akamenyero ko ba Gitifu bakubita abaturage kandi ibi bintu bitemewe inzego za Polisi na MINALOC zikwiye guhagurukira iki kibazo aba bayobozi bagahanwa by’intangarugero kuko nabandi bashobora kujya bihanira.

Asiel avuga ko uyu mu Gitifu yafashijwe na mwene wabo nawe Gitifu w’Umurenge wa Muyira byamara kuba ibyo kumukubita akimurirwa mu wundi murenge wa Kigoma.

Hashize iminsi mu itangazamakuru ba Gitifu b’Imirenge nab’utugari bavugwaho gukubita abaturage ariko abantu bakibaza impamvu aba bakubita abaturage impamvu batirukanwa cyangwa nabo bakegura kuko umuyobozi akora ibyiza kugurango abere abo ayobora urugero nkuko Perezida Kagame ahora abibabwira ariko ntibajya bumva.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyashatse kubaza Gitifu Shumbusho Emmanuel kuri Telephone ye igendanwa kugirango agire icyo avuga kubivugwa na Bagenukwayo Asiel aribyo ariko Telephone ye ntiyacamo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X