Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Ubukoloni mu Rwanda busigaye mu ndimi

Bamwe mu baturage bemeza ko n’ubwo ubukoloni bwarangiye mu Rwanda hari bamwe bavuga ko hasigaye ubukoloni mu ndimi, ariko Ministeri ifite umucyo mu nshingano zawo irahakana ayo makuru ivuga ko biterwa n’imyumvire.

Muri iki gihe, iyo uteze amatwi abaganira mu Kinyarwanda haba imbonankubone, haba no mu itangazamakuru, utangazwa no kumva ukuntu abavuga ikinyarwanda bakivanga n’indimi z’amahanga.
Kuvanga indimi ni ugukoresha indimi zitandukanye mu kiganiro kimwe.

JPEG - 91.9 kb
Karambizi Olivier umujyanama wa Minisitiri akaba n’umuvugizi wa Minispoc

Iyi mikoreshereze igaragara iyo ijambo cyangwa interuro by’Ikinyarwanda bisimbujwe ijambo cyangwa interuro byo mu rurimi rw’amahanga bihuje umumaro. Kuvanga indimi byangiza ururimi kandi bikabangamira ubwumvane cyane cyane iyo ubikora abwira abavuga ururimi rumwe.

Bamwe mubaturage baganiriye n’umunyamakuru w’Imirasire bavuze ko n’ubwo ubukoloni bwarangiye mu Rwanda hasigaye ubukoloni bw’indimi.

Umwe yagize ati” mubyukuri iyo urebye haba mu bayobozi haba no mubantu basanzwe usanga nta wushaka gukoresha ikinyarwanda, ahubwo kugira ngo yerekane ko yize agahitamo kuvanga indimi, ibi iyo ubyitegereje usanga ari ubukoloni ”
Yakomeje avugako hari ibimenyetso byerekana ko hakiri ubukoloni yatanze urugero rw’uko hari hamwe mu nsengero usanga hari umunyamahanga umwe waje nk’umushyitsi bigatuma gahunda zose zihinduka zigakorwa mu rurimi rw’uwo mushyitsi cyaba icyongereza, igifaransa cyangwa n’izindi, hakabaho umuntu usemura kandi mu by’ukuri hari naho usanga umuntu usemura atumvikanisha neza ubutumwa nk’uko nyiri kubivuga yabishakaga ikindi nuko iyo ugiye muri kimwe muri ibyo bihugu bikorersha izo ndimi ntabwo wasanga bahinduye ururimi ngo babwirize muri urwo rurimi rwawe.

Abandi nabo bemezako ubukoloni bw’indimi bugaragara bashingiye ku kuba Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abanyarwanda gukoresha indimi z’amahanga aho mu bisobanuro leta itanga ivuga ko ari ukwihuta mu iterambere n’ibindi bihugu by’umwihariko ibiri mu muryamga umwe n’u Rwanda harimo nk’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba EAC n’indi miryango.

Twashate ku menya ibivugwa na bamwe mu baturage y’uko ubukoroni busigaye ari ubw’indimi, maze tuvugana na Karambizi Olivier umujyanama wa Minisitiri akaba n’umuvugizi wa minisiteri y’umuco na siporo, maze avuga ko ibyo abo baturage bavuga ko ataribyo ahubwo biterwa n’imyumvire.

Yagize ati” ibyo sibyo kuko kuba hari bamwe bakivanga indimi rimwe na rimwe usanga bishingira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, harimo kuba abanyarwanda baragiye baba mu buhunzi bityo ugasanga umuntu niho yakuriye akoresha ururimi rw’icyo gihugu ababyeyi be bahungiyemo”

Ikindi kuba indimi z’amahanga zaba zikoreshwa mu butegetsi bw’uRwanda nk’indimi zemewe ntabwo bivuze ko ikinyarwanda cyataye agaciro.

Yakomeje avugako ururimi rw’ikinyarwanda rugomba gusigasirwa kuko arirwo rurimi rw’igihugu dore ko leta yashyizeho imbaraga mu gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda nkaho ubungubu kinigishwa mu mashuri y’aba amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugeza no muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Aha kandi yavuze ko hari na gahunda yuko abanyarwanda baba mu mahanga nabo ko bagomba kwiga ikinyarwanda, aha akaba yatanze urugero rw’uko mu gihugu cy’u Budage batangiye kwigisha ikinyarwanda bityo hari intambwe iriho iterwa mu rwego rwo kurushaho gusigasira ururimi rwacu rw’ikinyarwanda.

Bityo rero, ni ngombwa ko Abanyarwanda duterwa ishema, tukizihirwa n’uwo murage twasigiwe n’abasokuru, kandi tugahagurukira kurengera no guteza imbere ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda, turuha agaciro rukwiye kugira ngo rukomeze kuba ipfundo ry’ubumwe n’umusemburo w’amajyambere turangamiye kugeraho.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabagambe Munanura Uganda - 10/07/2017 saa 13:41

Abanyarwanda ubwabo bakwiye kubanza guha agaciro ururimi rwabo kugirango andi mahanga abashe nayo kuduha agaciro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X