Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore impamvu FDLR idashobora gukandagiza ibirenge ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bw’intambara

U Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye bya Genocide yakorewe Abatutsi 1994 ariko nyuma kikaza kwiyubaka kugera ku rwego amahanga aza kurwigiraho,bigaragaza impamvu abasize baruhekuye(FDLR) badashobora kuhakandagiza ibirenge hakoreshejwe uburyo bw’urugamba.

Uyu mutwe ubusanzwe ushinjwa gusiga ukoze amarorerwa mu Rwanda ukaza guhungira mu bihugu bitandukanye by’umwihariko mu mashyamba ya Congo, akenshi usanga abarwanyi bawo bigamba amahano bakoze ndetse ugasanga bavuga ko imbaraga bafite zishobora kubahesha gukandagira ku butaka bw’u Rwanda hakoreshejwe intwaro.

JPEG - 39.6 kb
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR

Hari impamvu zifatika zishingirwaho zigaragaza ko bidashoboka ko uyu mutwe udashobora gukandagira ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bw’urugamba.

Abanyarwanda ubwabo bashengurwa n’agahinda aba barwanyi basigiye igihugu ahanini byashingiye ku buyobozi bubi bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko.Ibi bituma nta munyarwanda wapfa guha umwanya we uyu mutwe wa FDLR ngo yumve ibyo bavuga.

Ingabo z’u Rwanda ubwazo zifite inararibonye mu kurwanya iterabwoba, by’umwihariko zikaba ari inararibonye mu rugamba, bityo aba barwanyi bakaba badashobora guhingutsa umutwe kuko bazi neza ko ingabo z’u Rwanda atari izo kwisukirwa.Kimwe mu bigaragaza ubuhangange bw’ingabo z’u Rwanda, ziri mu ngabo nke zitabazwa mu kujya kurinda umutekano aho rukomeye mu bihugu byazahajwe n’intambara.

Ikindi gica intege uyu mutwe bigatuma utakwibeshya ngo urenge imipaka ya bimwe mu bihugu ukambitsemo, ni uko bamwe mu barwanyi bawo bamaze gufata iyambere baza gufatanya n’abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu.Aba biyomoye kuri uyu mutwe iyo bageze mu gihugu bakabona amajyambere igihugu kigezeho bagaragaza uburyo bari babayeho nabi bigatanga isura ko n’abasigayeyo isaha ku isaha bashobora gutaha ku neza kuko ntaho bafite bikora.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, usanga itunga agatoki uyu mutwe ko wazahajwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ziganjemo gusambanya abagore ku ngufu, kwinjiza abana bato mu gisirikare ku ngufu…, bityo bigatuma ubura epfo na ruguru.

Indi mpamvu nyamukuru FDLR idashobora gushinga imizi ngo yigarurire u Rwanda, ni uko yagerageje gutera mu gihugu ariko ntibigire icyo bitanga kuko ingabo z’u Rwanda zabaga zihagaze neza bityo aba barwanyi bakabura aho bamenera bagasubira mu mashyamba.

Uretse no kwigizwayo, aba barwanyi basubiza amaso inyuma bakibuka ko ingabo z’u Rwanda arizo zabohoye igihugu zikagikura mu icuraburindi zivuye mu buhungiro bigatuma uyu mutwe wa FDLR ubura amahwemo ugahitamo gukwira imishwaro.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JOHA - 17/06/2017 saa 03:18

INGABOZURWANDA ZIRIHO UBO BALI BARAHUNZE NTANIMBUNDA BAZI BABIHAWE NABASHAKAGAKO ABANYARWANDA BICANA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X