Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Riderman asanga abatangije gahunda yo kwishyuza abahanzi ku maradiyo ari ibisahiranda

Nyuma y’uko hatangijwe igitekerezo cy’umushinga wo kuzajya hishyuzwa abahanzi kugirango indirimbo zabo zicurangwe ku ma radiyo,Riderman we asanga abazanye uwo mushinga ari ibisambo bishaka kurya utw’abandi.

Mu kiganiro uyu muhanzi mu njyana ya Hip Hop yagiranye n’itangazamakuru,yavuze ko uwazanye iki gitekerezo cyo kwishyuza abanyamuziki ari uburyo bwo kunyunyuza abahanzi, ahubwo ngo amaradiyo niyo yakabaye yishyura abahanzi.

JPEG - 91.2 kb
Riderman utavuga rumwe n’abazanye igitekerezo cyo kwishyuza abahanzi

Impamvu ashimangira ibi ngo ni ko igihe abashoramari bishyuye abahanzi, ari bwo buryo bwiza bwo kugirango amaradiyo yumvwe na benshi, naho mu gihe abo bahanzi bashyujwe ni bake bakwitabira gutanga ayo mafaranga bigatuma radiyo zita umurongo w’ibiganiro zagenderagaho(Content).

Yagize ati”Nibareke kuba ibisambo, ibyo ni ugushaka kwikubira amafaranga.Ni gute aho kugirango ama radiyo yishyure abahanzi, ari bo bahindukira bakishyura? Ibyo rwose nta kuri kurimo.”

Mu rwego rwo guca aka kavuyo “Feros Music” binjiye mu gufasha abahanzi guhura n’amaradiyo aho ibihangano byabo bigomba kujya bikinwa bishyuye amafaranga ibihumbi 30 ku ndirimbo y’amajwi naho iy’amashusho ikishyurwa 40,000 zigakinwa inshuro imwe ku munsi bishobora kwiyongera igihe icyo aricyo cyose dore ko we asanga ibintu bipfira mu kutaganira.

Radio Dix nk’imwe maradiyo akorana n’abanzi, mu minsi ishize nibwo hari hatangiye guhwihwiswa ko yatangije iyo gahunda yo kwishyuza, ndetse umuhanzi Mico The Best bikaba bivugwa ko ari mu bamaze gushyigikira icyo gitekerezo akishyura.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Feros Music bukaba buvuga ko atari radio dix byatangiriyeho gusa kuko n’izindi radio uwo mushinga batangiye kuwuganiraho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X